June 30, 2003
 
ICYUHO – INZIBACYUHO  n’INYAGURACYUHO

 

“Banyarubuga,
uRwanda rugihe gusoza inzibacyuho. Ibyo bikazaba nyuma y'amatora aho
abanyarwanda bazagaragaza uko bumva igihugu cyabo kizategekwa.” (Dr Gasangwa Alphonse, Sent:
Monday, June 30, 2003 3:50 PM ; Subject: [rwanda-l] Uruhare rw'UMUNYARWANDA nyuma y'inzibacyuho !!!!!!)

 


Ngo « uRwanda rugihe (SIC) gusoza inzibacyuho ???!!!! ».

 

Iki ni ikinyoma GISA GISA GISA GISA. Cyambaye ubusa.

 

ITEGEKO NSHINGA rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 4 kamena 2003 rirabisobanura neza (ingingo ya 194):

 

“Referendumu yemeza iri Tegeko Nshinga kimwe no gushyirwaho umukono kwaryo na Perezida wa Repubulika bigomba gukorwa mbere yo ku wa 19 Nyakanga 2003. Ishyirwaho ry’umukono na Perezida wa Repubulika ni ryo risoza Inzibacyuho.”[1]

 

INZIBACYUHO rero yararangiye.

Ndetse ahubwo yarangiye kera cyane. 

Kuva ku italiki ya 4 kamena 2003, u Rwanda ntirukiri mu NZIBACYUHO (yarangiye kera) ahubwo ruri mu CYUHO.

 

Bimaze kugaragara ko ITEGEKO NSHINGA abanyarwanda batoreshejwe ku italiki 26 gicurasi 2003 ari IBIPAPURO BISA BISA BISA. Iryo Tegeko Nshinga rivuga ko INZIBACYUHO yarangiye. BENICYUHO bati « ashwi da !!!  ahubwo nibwo KIGITANGIRA !!! ».

 

Itegeko Nshinga riteganya ko itegeko rigenga amatora ya Perezida wa Repubulika ridashobora gushyirwaho umukono ritabanje gutorwa mu magambo amwe n’ Umutwe w’Abadepite, abawugize bakitwa « Abadepite »  n’ Umutwe wa Sena, abawugize bakitwa « Abasenateri ». BENICYUHO bati « vuga uvuye aho !!! ». Erega itegeko bakaba baritoresheje INTEKO NSHINGAMATEGEKO Y’INZIBACYUHO (Assemblée Nationale de Transition) ikiziba icyuho cyagombye kuba cyararangiye !!!!

 

Iyi ngeso kandi y’INZIBACYUHO irangira igakurikirwa n’ICYUHO ndetse n’INYAGURACYUHO, ntabwo ari iya none.

 

Kabare ka Rwakagara rwa Gaga rya Mutezintare, wa Sesonga ya Makara, ya Kiramira, cya Mucuzi, wa Nyantabana, ya Bugirande, bwa Ngoga, ya Gihinira, cya Ndiga, ya Gahutu, ka Serwega rwa Mututsi, akaba sekuruza wa Afande PC Paul Kagame, ni we wavugiye ku Rucunshu ati « HAGUMA UMWAMI INGOMA IRABAZWA !!! ». Sibwo umwuzukuruza we aritaye mu gutwi !!!!

 

ITEGEKO-SHINGIRO ryagengaga u Rwanda kugeza ku wa 4 kamena 2003 ryateganyaga ko INZIBACYUHO itashoboraga kurenza amezi 22 uhereye ku italiki Guverinoma y'Inzibacyuho yagiriyeho. Iryo tegeko-shingiro ryateganyaga kandi ko NYUMA Y'ICYO GIHE biramutse bigaragaye ko ICYUHO CYANZE KUZIBA, ayo mezi 22 ashobora KWUNGURURWA INCURO IMWE GUSA kugira ngo Guverinoma ikomeze igerageze kuziba icyuho ( CYANGA KIGAKOMEZA KWAGUKA AHO KUZIBA).

Niko byagenze. Ntabwo byari biruhije kandi. Kugira ngo Guverinoma-
Nzibacyuho ishobore gukomeza akazi kayo UMUTI WARI UMWE GUSA: KWAGURA

ICYUHO.
Ni byo byakozwe. Ni byo bigikorwa. Niyo mpamvu U Rwanda
rumaze imyaka 9 yose MU CYUHO. Kandi ubanza rutazakivamo vuba. Kuva
mu mwaka w'1994 U Rwanda rumaze kugira Guverinoma (NZIBA)NYAGURACYUHO
ESHATU. Twagiramungu Faustin, alias Rukokoma niwe WA MBERE wagerageje
kuziba icyuho. AHO KUGIRA NGO KIZIBE CYARI KIMUMIZE. Yakijijwe
n'amaguru.
[2]

Twagiramungu Faustin, alias Rukokoma yakurikiwe n'IGIHANGANGE Rwigema
rwo ku Mukingo wa Kigoma (hahandi ya Mpyisi Bihehe ikundira ko BAVUGA
BURI GIHE BAKAGUSHA KU NYAMA!!!). We byamugendekeye nka ya Mpyisi
Bihehe nyine. Uribuka ko yagiye i Nyanza igasanga basinziriye. Yiba
ingoma. Bavuza induru. Bihehe irahunga. Igeze ku manga ingoma
irayicika yitura hasi IRIVUGIZA. BIHEHE IGWA MU CYUHO. Ng'uko Rwigema
aho kuziba ICYUHO YAKIGUYEMO. Kugeza ku munsi wa none aracyakirimo.
Hari agakima gashaka kukimukuramo. Nashaka kukirenza kazatabarwa
n'akandi gakima.

Icyuho (Rwigema yaguyemo) ushinzwe kukiziba muri iyi minsi ni uwitwa
Makuza Bernard (le fils de son père). WE, IBY'ICYUHO ARABIZI NEZA.
YAKIVUKIYEMO. Ni mwene Makuza Anastase washyirishijeho bwa mbere
AMATEGEKO AGENGA ICYUHO MU
RWANDA . Itegeko rya mbere rigenga icyuho
riravuga ngo: ICYUHO KIRIGENGA!!!. Wa mugani wa Nyiramavugo Kankazi Radegonde ka Mbanzabigwi, ya Rwakagara, rwa Gaga, rya Mutezintare, wa Sesonga ya Makara, ya Kiramira, cya Mucuzi, wa Nyantabana, ya Bugirande, bwa Ngoga, ya Gihinira, cya Ndiga, ya Gahutu, ka Serwega rwa Mututsi; akaba umukobwa w’Abega -nyina Nyiranteko ya Nzagura ya Mbonyingabo akaba umukobwa w’Abashambo (aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya !).  Niwe babajije (igihe yari yarahungiye i Bukavu n'i
Bujumbura ) bati "ESE WAMENYE KO U RWANDA RUSIGAYE RWIGENGA?". Arabasubiza ati "RUTIGENGA SE RUGENGWE NA NDE?". NTABWO MUZI KO UMUHUNGU WANJYE KAROLI YATANZE?

ICYUHO KIRIGENGA.


Mu CYUHO NYIRICYUHO
ARICA AGAKIZA.

Mu CYUHO uwo NYIRICYUHO yise igisambo ABA CYO. Kubera nyine ko ABA
AFATIWE MU CYUHO!!! Nyiricyuho Mukuru niwe ubwe wivugira ko
ABAMUHUNGA BOSE BABA ARI IBISAMBO (Ndagijimana Jean Marie Vianney
YAMBUKANYE IGIKAPU CYUZUYE AMADOLARI Y'ICYUHO, Furuma na Mupende buri
wese yahunganye AMAGUNIRA ABILI YUZUYE AMADOLARI. Kubera ko MU CYUHO
AMADOLARI NTABWO ABIKWA MURI BANKI. ABIKWA MU MAGUNIRA!!! UWABITSE
AYE MU MUTAMENWA WA BANKI (Kajeguhakwa Valens) BYAMUVIRIYEMO ICYAHA.
Niyo mpamvu UWO MUTAMENWA WABOHOJWE NA BANYIRAMAGUNIRA!!! Wabohojwe
n'INKORAMUTIMA za Nyiricyuho. Zirimo mwene Gahigankwavu, alias BYIMBWA. Uwo mwene Gahigankwavu VK yigeze kumushinga akazi ko kumurindira umutamenwa WE.
Mwene Gahigankwavu yariyeho araryoherwa. Asigaye ameze nka wa wundi "WIGEZE KWICISHA INKWARE UKWAHA, AGAHORA AKUMANITSE". Amategeko agenga ICYUHO NI UKO ATEYE. Uhagarikiwe na Nyiricyuho aravoma.

NTAKIDASHOBOKA KU BUTEGETSI BW'ICYUHO.

ICYUHO KIRIGENGA.

KITIGENGA SE KIGENGWE NA NDE?

ITEGEKO NSHINGA ni IBIPAPURO.

 

« HAGUMA UMWAMI INGOMA IRABAZWA » (dixit KABARE ka Rwakagara, rwa Gaga, rya Mutezintare, wa Sesonga ya Makara, ya Kiramira, cya Mucuzi, wa Nyantabana, ya Bugirande, bwa Ngoga, ya Gihinira, cya Ndiga, ya Gahutu, ka Serwega rwa Mututsi).

 

Itegeko Nshinga rigenga ICYUHO NI RIMWE GUSA: ICYUHO KIRIGENGA!!! ICYUHO
KIRIGENGA!!! ICYUHO KIRIGENGA !!!!

Nyamara ariko kandi KIGENGWA NA NYIRICYUHO!!! Kubera ko ari we NYIRICYUHO nyine. Uwo batavuga rumwe wese aba afatiwe mu cyuho.

Nyuma y'INTSINZI Y'1994 IZ’AMARERE ZAHINDUYE ITEGEKO-SHINGIRO
ZIKORESHEJE... ITANGAZO RYA RPF!!!!ITANGAZO RYA RPF!!!!ITANGAZO RYA
RPF!!!!ITANGAZO RYA RPF!!!!

Uranyumve neza. Ndavuze ngo "ITANGAZO". Ntabwo mvuze "ITEGEKO",
ntabwo mvuze "ITEGEKO-TEKA", ntabwo mvuze "ITEKA RYA PEREZIDA"...

OYA. Ntabwo wumviranye: MU CYUHO, "ITANGAZO" RYA NYIRICYUHO RIHINDURA
ITEGEKO-SHINGIRO BIGAKUNDA.

Uzibeshya akakubwira ko bidashoboka AZASIGA AGATWE KE MU CYUHO abanje no KUGIKOMEREKERAMO !!![3] AZAFATIRWA MU CYUHO. Nagira Imana azakiza amagara ye.

Nta muntu n’umwe ibikorerwa mu CYUHO byagombye gutangaza.

ICYUHO KIRIGENGA.

ICYUHO NA NYIRICYUHO NI BAMWE.

Twagiramungu Faustin yazize kutabyumva.
Rwigema Pierre Célestin yazize KUBYUMVA CYANE.
Rizinde Théoneste yazize KUBYUMVA ASHAJE.
Sendashonga Seth yazize kubyumva akerewe.
Depite (le député dépité) Mbanda yazize kubyumva mbere y'abandi.
Bizimungu Pasteur yazize kubyumva AMAZE GUFATIRWA MU CYUHO.
Ntakirutinka yazize kwisunga uwo yibwiraga ko ari Nyiricyuho kandi
atariwe (ahubwo ari uwagifatiwemo).
Kajeguhakwa Valens yazize kwivumbura kuri Nyiricyuho.
Kimenyi Alexandre yazize gukurikiranira imikorere y'ICYUHO
kure .
Karemera Rwaka Théobald yazize gushaka gucengana na Nyiricyuho.

Dr Léonard HITIMANA yazize kwibwira (yihenda) ko ICYUHO cyarangiye kandi ahubwo aribwo kigitangira.

Colonel Augustin CYIZA nawe ni uko.

Mu magambo make, uwavuze ngo ICYUHO KIRIGENGA yaribeshye.

Mu
Rwanda ICYUHO GIFITE UKIGENGA:

NYIRICYUHO.

Ibyo Nyiricyuho AKOZE BYOSE BIBA BYEMEWE. Kubera ko AMABUYE ARUSHA
AMATEGEKO KUREMERA. Yagaragaje kandi ko ari NTAWE UYAMURUSHA.

Nyiricyuho yababwiye ko ari nta yindi kamarampaka yemera uretse
KALACHNIKOV. Bamwe bibwiye ahari ko yiganiriraga. Baribeshye. Iyo kuwa 26 gicurasi 2003 yo mushatse mwayibagirwa: yari IKINAMICO.

Umwami Louis XIV wo mu Bufaransa yari afite IMBUNDA YE YA RUTURA YAMUHORAGA IRUHANDE yari yarayise akazina keza cyane:

"LE DERNIER ARGUMENT DES ROIS".

Nyiricyuho wo mu Rwanda NTA KINTU NA KIMWE YAVUMBUYE.

Louis XIV yari yarabivumbuye byose (Afande PC Paul Kagame ataravuka).

"L'Etat c'est moi" (Louis XIV)
"ICYUHO c'est moi" (Nyiricyuho)

« HAGUMA UMWAMI INGOMA IRABAZWA » (KABARE ka Rwakagara, rwa Gaga, rya Mutezintare, wa Sesonga ya Makara, ya Kiramira, cya Mucuzi, wa Nyantabana, ya Bugirande, bwa Ngoga, ya Gihinira, cya Ndiga, ya Gahutu, ka Serwega rwa Mututsi).


Comme quoi "IL N'Y A JAMAIS RIEN DE NOUVEAU SOUS LE SOLEIL"
(l'Ecclesiaste)

 
Avant que BAZIVAMO de CYUNGO fût, il y eut NYAMIGEZI du même endroit.
Et Afande PC Paul Kagame vit que tout cela était très bon.[4]
 
Inama mbagiriye ni imwe: Itegeko Nshinga mwatoye kuwa 26 gicurasi 2003 rigashyirwaho umukono kuwa 4 kamena 2003 MURYIBAGIRWE. Hari irindi ryoroshye gufata mu mutwe: ICYUHO KIGENGWA NA NYIRICYUHO. Niyo mpamvu kitazaziba vuba. Kizahora cyagurwa KUGIRA NGO NYIRICYUHO AKOMEZE AKIGENGE (AHO KUKIZIBA). c.q.f.d.
 

"Ariko ni uko gusa abanyarwanda ahari rimwe na rimwe ntibabona, bisa nk'ibya ya mbwa ngo iyo ijya gupfa, amazuru arabanza akaba ari yo aziba. Abanyarwanda ubanza"(Paul Kagame, President of the Republic of Rwanda, on the occasion of International Water Day, Rebero, Bwisige, Byumba, March 31, 2003).

 

Si Célestin Kabanda, le Dr Léonard Hitimana, le Colonel Cyiza Augustin, et, avant eux, Seth Sendashonga, Pasteur Bizimungu, Charles Ntakirutinka et bien d'autres, avaient pu comprendre le langage canin à la mode au pays des mille collines, ils ne seraient pas là où ils sont aujourd'hui. Ils seraient peut-être aussi en Suisse en compagnie du Général de Brigade Emmanuel Habyarimana et du Colonel Balthazar Ndengeyinka.

 

ABATABIZI BICWA NO KUTABIMENYA.

 

"we have enough machines to crush the grains...." Haven't we? (Paul Kagame, President of the Republic of Rwanda, on the occasion of International Water Day, Rebero, Bwisige, Byumba, March 31, 2003).

 

"Any divisionism will be smashed-not with a hammer. But you are adults, you know what I mean.". 

 

AKANDOYA nako karasya.  

 

President Paul Kagame warned that he would "wound" any who failed to understand ...  

 

 ANY  

 

La chose nest-elle pas claire?  

 

ANY.... 

 

"Les nations, disait Mao Zedong, pourrissent comme les poissons, par la tête".  

C'est bien là le mal rwandais  (ce mal d'Etat, ce pourrissement par la tête, si évident, si avancé) comme dirait, mutatis mutandis, Alain Peyrefitte.

 

Abatabizi bicwa no kutabimenya.
Nikozitambirwa