Impinja zagizwe ingwate ku bitaro byo ku Muihima

Lucie Umukundwa
Kigali
16 Oct 2003, 21:53 UTC

 

Mu bitaro by'abagore ku Muhima ababyeyi n'impinja ntibemerwa gusohoka mu bitaro amafaranga yo kwishyura atabonetse. Mu cyumba cya 118 ubwo twinjiragayo abana bagera k’umunani bari bahekeranye ku gitanda kimwe, ikindi kiriho ababyeyi babo. Abenshi muribo bahamaze ukwezi kurenga kubera kubura ubushobozi bwo kuriha ibitaro.


Rumwe mu mpinja zari zafatiwe mu bitaro by'Ababyeyi ku Muhima
Photo: L.U.
Bamwe mu babyeyi bagizwe ingwate aho ku bitaro batubwiye ko usibye n'abana bazima kuhakura umurambo na byo bitoroshye. Batubwiye ko hari hashize iminsi 4 gusa umwe mu bana aguye muri ako kumba bamubwira ko atwara umurambo amaze kwishyura ibitaro.

Umwe mu bategarugori ati:

“Iyo hataboneka abagiraneza ngo baterateranye kari kabaye... mugenzi wacu amaze gupfusha umwana bamutereye ikarito yo kumushyiramo mu gihe ategereje ko abona amafaranga yo kwishyura...”

Babiri muri abo bana bari bakirimo inshinge mu maboko. Ababyeyi babo bakaba bemeza ko abaforomokazi bari bababwiye ko babakuramo izo nshinge ari uko bishyuye. Abo babyeyi bose bemeza ko babuze amafaranga yo kuriha.

Usibye no kuriha ibitaro babona icyo kurya bisunze abandi bari aho mu bitaro. Abenshi nta mashereka bafite k’uburyo usanganizwa amarira y'impinja ukinjira muri icyo cyumba, bigaragaza ko zidafite amashereka ahagije.

Impamvu yatubwiye ituma ababyeyi batishyuye babasigarana ngo nuko nk'uko amasezerano ya Bamako abisobanura abaturage bagomba kugira uruhare mu gutunganya ubuvuzi. Ngo abo bareka bagataha ni abafite ibyemezo by'ubutindi nyakujya.

Icyo kibazo gikunze kuboneka ku babyeyi babyaye babazwe kuko ahanini usanga bafite imyenda irenga ibihumbi 40 by’Amanyarwanda. Ubusanzwe umubyeyi ubyaye mu buryo busanzwe ariha 4.000frw.

Abenshi muri abo babyeyi na none ni abakobwa baba babyaye badafite abagabo. Akenshi bakaba baba barirukanwe n'imiryango yabo. Abandi ni abatagira akazi cyangwa se atunwe n'ubuhinzi-bworozi. Nubwo hari abahabwa ibyangombwa by'abatindi nyakujya, imiryango myinshi yo mu Rwanda nta bushobozi ifite bwo kwivuza.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo Leta y'u Rwanda yashyizeho ubwisungane mu kwivuza aribyo bita mituelle de sante. Ubwo buryo bukiri mu igerageza bukaba butaragera ku baturage bose bo mu Rwanda

Amakuru dufite ubu ni uko abo babyeyi, nyuma y'uko tugirana ikiganiro tukabashinganisha mu nzego zishinzwe umutekano, bahise bahabwa uburenganzira bwo gutaha.

Ikindi kandi ni uko ubundi ababyeyi bafite icyemezo cy'ubukene bo bahita barekurwa nta kibazo.

Ikigaragara icyakora ni uko ubuyobozi bw'ibitaro bya Muhima busa n'aho budashaka ko ibyo bibazo bigera hanze. Nyuma yo kugirana ikiganiro na bamwe mu bategarugori bagizwe ingwate, umuyobozi w'ibyo bitaro, Bwana Eugene, akaba yatwambuye aho twafatiye amajwi yifashishije isosiyete irinda umutekano w'ibyo bitaro.

Yasobanuye kandi ko atari twe ba mbere ngo kuko n'abandi batabanje kumusaba uruhusa abambura ibikoresho by'akazi.

Ubusanzwe nta muntu uhezwa gusura abarwayi igihe cyose ari amasaha yo gusurwa. Ikindi ni uko itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda ritanga uburenganzira busesuye bwo gutara amakuru kandi bakoroherezwa.