Subj: Iki gihugu barakiganishahe?
Date: 6/2/2003 3:09:44 PM Central Daylight Time
From: KIGALI
To:
Sent from the Internet (Details)
Iki gihugu barakiganishahe?
Tumaze kubona projet y'itegeko rigenga amatora. Noneho
cynisme ya FPR no gushaka kwikubira ubutegetsi birakabije cyane. Igiteye ubwoba
noneho ni uko kugirango umuntu abe candidat indépendant ku mwanya w'ubudepite
agomba gusinyirwa n'abagize komite njyanama z'imirenge nibuze 100 muri buri
Ntara na MVK. Urumva ko ibyo bidashoboka cyane ko hari nka MVK na za Kibuye
zidafite njyanama 100 z'imirenge, ariko naho zazigira ntabwo abayoboke ba FPR
bari muri izo njyanama aribo bakagombye gusinyira ushaka gupiganira imyanya
y'ubudepite n'abakandida ku mwanya w'ubudepite bakomoka muri FPR.
Ku bijyanye n'umwanya wa Perezida wa Repubulika, umukandida indépendant agomba
nawe kubona signatures z'abatora 500 muri buri Ntara, ese uwabura abo mu ntara 2
akabona abo mu Ntara 10 ni ukuvuga ko ataba Perezida. Nyamara abakandida
batanzwe n'amashyaka bo ntacyo basabwa iyo ari abadepite, naho baba ari abashaka
kuba Perezida babaka gusa signatures z'abantu 120. Cyakora igihe batakirukankije
kandi hakabamo ubwisanzure abantu 500 muri buri Ntara ho baboneka. Ariko
siko ibintu bimeze kuko barasiganwa n'igihe ngo abandi batabagwa ahali
gitumo, ibibi naho nabo baba ari abo muri njyanama! Twizere se ko ya Nteko
Ishinga Amategeko izakuraho izo nzitizi cyangwa izazishimangira,ni akumiro gusa.
Niba badashaka ko hagira upiganwa nabo, babivuze ku mugaragaro, bakava mu mayeri
atariyo bikagira inzira.
Mwasaba abanyapolitiki b'iyo bakamagana iyo mikorere igamije guheza
abanyarwanda batari mu mashyaka cyangwa abashobora kwiyamamaza ku giti cyabo
babalirwaga nko muri MDR kugira ngo batagira uruhare mu buyobozi
bw'Igihugu.
Abantu bashyizwe kuri ya lisiti yakozwe na komisiyo y'Inteko, n'abandi bantu
bizwi ko bari muri MDR ubu barabakomatanyirije pe. Aho umuntu agiye hose ba
maneko baba bageretse, yemwe nabakiri ku kazi ka Leta dore ko ari mbarwa, iyo
bagombaga kujya mu nama cg mu kazi muri province barabangira iyo bari muri MDR
ngo abaturage batabona ko bakiriho bakavaho banakomeza kumenyekana bityo
bigakomeza kwumvikana ko MDR ikiriho.
Ngaho aho ibintu bigeze, nyamuna turatakamba bikomeye nimugerageze mwishyire
hamwe mwamagane ibikomeje gucurirwa hano.
Mukomere.