Abitwaza amacakubiri barajijisha abaturage

Amacakubiri (Kigali 13.08.2003)
Iyo FPR yirirwa ivuga amacakubiri iba ishaka kuvuga iki?Ni ukwikubira kw'ishyaka rimwe?Ni ukwikubira k'ubwoko bumwe?Ni iki?

Ubu se ni nde uyobewe ko muri presidence ya repulika hakora abantu bo muri FPR kandi b'abatutsi gusa?Amacakubiri ubanza ari aya!

Ubu se ni nde uyobewe ko Umugaba Mukuru w'Ingabo,Umugaba w'Ingabo zo k'Ubutaka,Umugaba w'Ingabo zirwanira mu Kirere,Umukuru w'Iprereza rya Gisirikare,Umukuru wa Police n'Abamwungirije,Umukuru w'Iprereza muri Police,n'Umugenza cyaha Mukuru muri police,bose ari aba FPR,kandi bakaba bose ari abatutsi bose,ndetse bavuye Uganda.Aho aya siyo macakubiri?

Ni nde se uyobewe ko abantu bakuriye National Security Consoul bose ari aba FPR kandi bose bakaba abatutsi ndetse bavuye Uganda?Aya se niyo macakubiri?

Ubu se ninde uyobewe ko Minisitiri w'Ubutabera,Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga,Procureur General mu Rukiko rw'Ikirenga,ari abo muri FPR,kandi bose bakaba abatutsi?Amacakubiri yaba ari aya?

Ubu se kandi ni nde utazi ko Minisitiri w'Imari,Umunyabanga Mukuru we,Umukuru wa Rwanda Revenue Authority,Umukuru wa National Tender Board,Ordonateur Tresorier,bose ari abo muri FPR,bakaba kandi bose ari abatutsi ndetse bavuye Uganda cyangwa bahabaye?Amacakubiri asumba aya wayakurahe?

Ese ubwo uwo bashaka gukiza cyangwa gukenesha byabananira?
Mu by'ukuri ubutegetsi nyakuri ng'ubu ndabuberetse,naho ibindi ni amahamba.Gusa ariko ababugize nabo ngo bagira ukuntu barutana!
Ndabizi ubu hari uza kumbwira ko ngo ubutegetsi busangiwe muri gouvenement no mu Nteko!Nabyo si byo! Ni nde se utazi ko nta bubasha aba ministres batari abo muri FPR bagira?Ububasha barabwambuwe babuha ba Secretaires Generaux,kandi abarenga 85% muri bo ni aba FPR,ububasha buke busigaye bwahawe inama y'aba ministres,ninde muri bo watinyuka imbere ya Afandi Kagame?

Mu nteko se ni nde uyobewe ko President na Vice President wayo bombi ari abatutsi?Ni nde se uyobewe ko plus de 60% by'abagize inteko ari abatutsi?
Ibi nibibereke aho amacakubiri ageze igihugu,mureke guhora mushukwa n'abazobereye ikinyoma.

Dore rero imwe mu mpamvu nyazo zituma u Rwanda rwarananiwe kuva mu bibazo rurimo ni iyi "composition"n'abayitekereje.
Ubu ndabizi bagiye kuvuza urwamo ngo uku kuri mvuze niko macakubiri!Ah'ubwo wenda bazerekane ko ibi mvuze atari ukuri,cyangwa se bavuge ko iyi composition ariyo ibereye u Rwanda,kandi n'abayirimo akaba aribo koko bashoboye iriya mirimo bonyine.Gusa nashatse kwerekana ukuri kw'impamo wa mugani wa Muligande.

Nguwo umuganda mpaye igihugu cyanjye.Reka tucyubake mu kuri kuzira ubaryarya,uburyamirane no kujijisha.Rwose nimumenye ko rubanda ibona kandi yarababajwe bihagije!

NB: Ibiri muri iyi nyandiko ntibisobanura ko abatutsi bose cyangwa abanyarwanda batahutse bava Uganda babifitemo inyungu cyangwa babishyigikiye,kuko benshi muri bo bumiwe nk'abandi bose.

Rwose sinabona uko ngushimira kubera amakuru ugejeje ku banyarwanda,ibyo wavuze byose ni ukuri pe!Gusa nagira ngo nkunganire.Wibagiwe kuvuga ko ku ba Prefet 12,11 bose ari aba FPR,cyakora bo bose si abatutsi!Nko k'Umujyi wa Kigali:Wari uziko Umukuru w'Umujyi(Maire)n'Abamwungirije 4(Vice-Maires)bose ari aba FPR,kandi ko bose ari abatutsi kandi baturutse hanze?Wari uzi se ko Abakuru b'Uturere tugize Umujyi wa Kigali bose uko ari 8 ari aba FPR kandi bose bakaba abatutsi biganjemo abavuye hanze?
N'Abakuru b'imirenge bose b'Umujyi wa Kigali,ni aba FPR!
Ibaze nawe rero niba FPR itinyuka gukora ibintu nk'ibi mu Murwa Mukuru w'igihugu,ibyo ikorera ahiherereye(mu cyaro)!?
Wari uzi se Abakuru b'Amabanki y'ubucuruzi bose ari aba FPR,biganjemo abavuye hanze?Mvuze none ho ko bose ari abatutsi wagira ngo ndabeshya!Wari uzi se ko ku bigo bya leta bigera kuri 20,17 byose bitegekwa n'abantu ba FPR?
Ubu se aya niyo macakubiri Kagame n'abambari be birirwa bavuga?Cyakora niba ari aya bavuga,ndabasaba mwese ko mwahaguruka tugafasha Kagame kuyarwanya,kuko biragaragara ko amaherezo azadusenyera igihugu,kuko rwose arigaragaza(macakubiri nyine)kereka impumyi niyo itayabona.
RWOSE KAGAME N'ABAMBARI BE NIBERURE BAVUGE AGENDA YABO,NDETSE BAGIRE N'UBUTWARI BWO KUYIRENGERA(DEFENDRE)NAHO UBUNDI AHO BAGANISHA IGIHUGU NI HABI KURUTA AHO KIGEZE KUGERA HOSE.
NASABAGA KAGAME NA FPR,KO BAFUNGURA DEBAT KU MACAKUBIRI BAVUGA MAZE RUBANDA IKAMENYA UKURI,BITABAYE IBYO AMACAKUBIRI NI KAGAME NA FPR BAYAKORA IZUBA RIVA.