Abanyarwanda baratabaza

Turatabaza (Kigali- Rwanda 13.08.2003)

Ndatabariza abantu batabona ibintu kimwe n'ubutegetsi bwa FPR.Nyuma y'aho Faustin Twagiramungu akoreshereje meeting ku wa gatandatu ushize i Nyamirambo,ikitabirwa n'abantu benshi ku buryo bitakekwaga,ubu amakuru yizewe aturuka mu nzego z'iperereza,aravuga ko abambari b'ingoma-ngome batangiye gukora ama listes y'abantu bakekwa ko baba bakorera Faustin mobilisation mu baturage.
Ngo barapanga kwica bamwe muri abo bakekwa,abandi bagafungwa bahimbiwe ibyaha binyuranye nk'amacakubiri(iki kigezweho cyane),
kubahimbira ubujura,gufata abana n'abagore ku ngufu,gushwanyaguza ibirango bya Kagame,gukoresha amanama ya rwihishwa..........
Ndetse ngo bamwe mu bacuruzi ubu barimo barabapangira kubabeshyera kunyereza imisoro,abandi bakabateza amabanki basanzwe bakorana....
Rwose ibi bintu bikwiriye kwamaganwa na buri wese.