Rwanda: Abana 28 Muri Gereza ya Kigali Babayeho Nabi
Lucie Umukundwa
Washington D.C.
24 Feb 2004, 01:13 UTC
  

“Saa sita nariye ubugari n'ibishyimbo, byari bibishye...ikiryoshye ni isosi.”

Ayo ni amagambo ya Janvier ufite imyaka ine. Nyina, Mukanzabahimana, afungiye muri gereza nkuru ya Kigali. Afunganywe n'umwana we n'abandi bana 28 bose bari munsi y'imyaka ine.

Umwe mu bagore bafungiye muri gereza nkuru ya Kigali yadutangarije ko abo bana bavuzwa imiti y'abantu bakuru. Igikorwa ngo ni ukugabanya mo kabiri ikinini cy'abantu bakuru. Iyo umwana arwaye malariya bamuha amodiyakine y'ikinini bagabanya mo kabiri ku bigenewe umuntu mukuru, yarwara inkorora bakamuha bactrim na yo bacamo kabiri. Akenshi imiti nk'iyo imerera abana nabi, ndetse ikanabazahaza cyane kandi nta cyo kurya cyo kumuhembuza.

Uwo mubyeyi ati :

“N’'uburyo bwo kubaho usaga abana ntabuhumekero bafite, rwose abana ntabwo bitaweho na gato. N'ubwo indyo yabo iza ukwayo ariko ntaho taniye n'iyo abantu bakuru. Ndetse n'ibyo babatekeramo usanga birimo umugese.”

Naho Mukanyirigira Solange na we ufunze, akaba afite n'umwana muri gereza, avuga ko ubuzima babamo atari ubw'abana, kuko ubundi umwana aba akeneye kwigishwa ikinyabupfura. Ngo umwana akura yigana ibyo abantu bakuru bavuga. Bamwe mu bafunze nta muryango bafite wabafatira umwana. Ati:

“Icyo twifuza ni uko abana babadutwarira mu bigo by'imfubyi. Hano ugira igifungo cyawe ubundi ukongeraho n'icyo umwana wawe. Babatujyaniye wenda umuntu yazagirirwa ubuntu bwo gufungurwa akamuvanayo.”

Minisitiri Ntiruhungwa Yohani wa Mungu ufite mu nshingano ze amagereza we ariko avuga ko uburenganzira bw'abana bwubahirizwa mu magereza. Nk'uko abivuga, ngo amagereza menshi afite ubworozi bw'inka k’uburyo abana babona amata; amagereza kandi ngo akora n'ubuhinzi k’uburyo abana babona inyongera ku byo bahabwa na gereza. Imiryango ngo ifite uburenganzira bwo kugemurira abantu babo bafunze. N'abana barengeje imyaka itatu ngo bemererwa guhabwa imiryango yabo bakarererwa hanze.

Aha umuntu akaba yakwibaza impamvu ibyo Minisiteri iteganyiriza abana mu magereza bitubahirizwa. Ayo mata y'inka zororwa n'imboga zihingwa bizimirira he? Niba hari imiti y'abana ijya he ? Ni ibyo gukurikiranirwa hafi.

Ikindi abantu bibaza ni ukuntu abo babyeyi babyarira mu magereza. Amakuru atugeraho atubwira ko hari abagore basamiye mu magereza. Icyakora abasosiyare bemeza ko abagore baza batwite ngo ariko nta hantu babapimira. Izo nda zo mu magereza ngo zaba zituruka ku bayarinda cyangwa kuri za ruswa zitangwa mu magereza abagororwa bagahabwa uburenganzira batemerewe.