Umunyaporitiki Niyitegeka Theoneste Yarabonetse | |
|
Ejo tariki ya 6 Nyakanga 2005 ni bwo umunyapolitiki Niyitegeka Theoneste wigeze
kwiyamamariza umwanya wa perezida wa Repuburika mu mwaka wa 2003 yongeye
kugaragara. Yari amaze ibyumweru bigera kuri 3 nta we umuca iryera.
Yagaragajwe n’uko imodoka ye yari mu gipangu atuyemo i Gahogo, mu mugi wa
Gitarama, abagizi ba nabi bayihaye inkongi y’umuriro, igashya, igakongoka.
Niyitegeka Theoneste / G.R |
Ijwi ry’Amerika ryegereye umuyobozi wa station ya polisi mu mugi wa Gitarama, Gilbert Ruhorahoza, aritangariza ko na polisi itarashobora kumenya abatwitse imodoka ye. Ngo baracyategereje abahanga (specialists) kugira ngo bagaragaze icyakoreshejwe m’ukuyitwika.
Imodoka ya Niyitegeka Yarakongotse / G.R |
Hari amakuru yavugaga ko Niyitegeka yari yarahunze igihugu, ashobora no kugera i Kampala muri Uganda, ariko aza gufatwa n’abantu bataramenyekana, bamutegeka gusubira mu Rwanda ku ngufu. Ayo makuru yavaugaga ko ngo yambutse umupaka w’ U Rwanda avuye muri Uganda ku cyumweru tariki ya 3 Nyakanga, anyuze ku mupaka wa Kagitumba. Kuva kuri uwo munsi ngo yari iwe mu rugo, yicecekeye.
Ijwi ry’amerika ryifuje kumenya ukuri ku izimira rya Niyitegeka. Yasobanuye ko nta cyo atangaza kuri icyo kibazo. Gusa nta cyo yigeze ahakana cyangwa ngo yemeze.
Niyitegeka Theoneste yatangiye kumenyekana ubwo yiyamamarizaga umwanya wa perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2003, ariko aza gukurwa mu ipiganwa no kutuzuza ibyangombwa byasabwaga, birimo umubare w’abagombaga kumusinyira batari buzuye.
Mbere y’uko ahura n’ibi bibazo, Niyitegeka yari avuye muri gereza aho yamaze hafi ukwezi ashinjwa guhohotera umupolisi. Cyakora inkiko zaje kumurenganura. Izimira rye kandi ryari ryakurikiranye n’uko inzego za polisi ya Gitarama zari zamuhase ibibazo ku munsi ubanziriza uwo yazimiriyeho.