ITANGAZO
No1/RPR/UKWAKIRA 2005
None tariki 19
Ukwakira 2005 , ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by’umutwe wa RPR
biramenyesha abaturarwanda n’amahanga ko hashyizweho umutwe ubumbiye hamwe
ishami rya Politiki n’irya Gisirikare (RPR na ARPR-Inkeragutabara),
bigamije guhirika ubutegetsi bw’igitugu buyobowe na FPR mu Rwanda.
RPR n’ishami ryayo rya ARPR-Inkeragutabara,
bigizwe n’abanyarwanda b’ingeri zose, amoko yose n’uturere twose tw’u
Rwanda. Benshi mu biyemeje kuwushyiraho babanje kuba abayoboke ba FPR n’ingabo
za RPA/ RDF ubu bakaba biyemeje kwitandukanya kumugaragaro nayo kuko idakurikiza
umurongo wa politiki watumye bayijyamo ahubwo ikaba ikomeje umurego wo
gukandamiza abenegihugu no gukora amarorerwa anyuranye.
Amahame remezo n’imigambi
y’ingenzi RPR iharanira bikubiye mu bintu bikurikira:
1.
Gushimangira ibikorwa byose bizagarura ubwiyunge n’ubusabane mu
benegihugu ;
2.
Guharanira ubutabera bwunga kuri bose;
3.
Gushyiraho uburyo bunoze mu guhangana n’ingaruka zatewe n’amarorerwa
ya jenoside n’ubundi bwicanyi burenze kamere bwabaye mu Rwanda, bikazakorwa
ntawurenganyijwe kandi hadakurikijwe amoko, igitsina, isura, idini n’ibindi
bivangura abanyarwanda;
4.
Demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi, imiyoborere myiza,
kubahiriza uburenganzira no kwishyira ukizana by’ikiremwa muntu;
5.
Gucyemura burundu ibibazo bitera ubuhunzi ;
6.
Guteza imbere umuco gakondo, kuvugurura uburezi n’ubushakashatsi
mu by’ubuhanga ;
7.
Kuzahura ubukungu bw’igihugu no kurwanya ruswa n’ikimenyane
byabaye akarande;
8.
Gushakira igihugu umutekano n’ituze birambye no kurinda abantu
n’imitungo yabo;
9.
Gushimangira politiki yo kubana kivandimwe n’ibihugu
by’abaturanyi, kubana neza n’amahanga n’ubufatanye bw’akarere.
Mu gihe gito inzego z’ubuyobozi
bwa RPR na ARPR-Inkeragutabara zizamenyeshwa abanyarwanda n’amahanga kugira
ngo zisobanure by’umwihariko ibyo twiyemeje guharanira bikubiye mu mahame
remezo tugenderaho.
RPR n’ingabo zayo (ARPR-Inkeragutabara)
ifunguriye imiryango buri munyarwanda wese ushyize imbere inyungu z’abanyarwanda,
uharanira ineza n’iterambere by’abaturarwanda ngo aze twifatanye kurwanira
uburenganzira twimwa mu gihugu twarazwe n’abakurambere.
RPR irasaba ikomeje imitwe
yindi y’abanyarwanda: yaba iharanira uburenganzira no kwishyira ukizana
by’ikiremwa muntu, yaba andi mashyaka ya politiki cyangwa abakora ku giti
cyabo ko bakwishyira hamwe tugatahiriza umugozi umwe mu mugambi wo kwibohora
ingoyi ya FPR. Mu minsi itarambiranye, tuzamenyesha abanyarwanda n’amahanga
imitwe yindi tuzaba tubona ko duhuje umugambi, bityo dufatanye urugamba rwo
kubohoza urwatubyaye.
RPR yamaganye ubushake bucye
Leta y’u Rwanda yakomeje kugaragaza yanga kumvikana n’abatavuga rumwe nayo.
Imyifato nk’iyo niyo ikurura intambara kuko inzira z’amahoro Leta ya FPR
yarazifunze zose. Niyo mpamvu mu gihe agatsiko kagundiriye ubutegetsi kagashyira
rubanda ku ngoyi katazashaka kumva ibyo gasabwa, RPR izakoresha imbaraga
kugirango uburenganzira abanyarwanda bimwe mu gihugu cyabo babuharanire mu bundi
buryo buzaba bubashobokeye burimo n’imbaraga ni biba ngombwa.
RPR irasaba amahanga n’imiryango
mpuzamahanga kwamagana byivuye inyuma no gufatira ibyemezo bikaze ubutegetsi
bubi bukomeje kuryanisha abanyarwanda cyane cyane mu byiswe ubutabera kandi
ahubwo ari ikandamiza na munyumvishirize. Twamaganye politiki y’ubushotoranyi
iteranya u Rwanda n’amabaturanyi barwo cyane cyane Repubilika Iharanira
Demokarasi ya Congo (RDC) ndetse na Uganda, twamaganye kandi iterabwoba rikomeje
gutuma abenegihugu bahunga uruvunganzoka.
RPR irasaba urukiko
mpuzamahanga TPIR n’ibihugu byose gushyiraho umwete mu guhiga, gufata no
gushyikiriza inkiko abaregwa kuba baracuze umugambi cyangwa bakitabira
itsembabwoko ryakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi. Baba bamwe mu
bari mu nzego z’umutekano nka FAR bitabiriye ubwicanyi, cyangwa imitwe y’intagondwa
zo mu bwoko bw’abahutu y’Interahamwe, Impuzamugambi n’amashami ya Power
y’imitwe MDR, PL n’abandi bari mu mashyaka atandukanye. RPR izakomeza
guharanira ko inkoramaraso aho zihishe hose zifatwa zikaryozwa amahano zakoze.
RPR irasaba kandi urukiko
mpuzamahanga TPIR guta muri yombi abicanyi biganje mu bategetsi bakuru baba abo
muri politiki cyangwa igisirikare bya FPR mu Rwanda, nabo bakoze ibyaha
byibasiye inyoko muntu, bashyikirizwe kuburyo bwihutirwa inkiko zibacire imanza.
Kubera ko abashyizeho uyu mutwe biganje mu bigeze kuba abayoboke ba FPR n’ingabo
za APR, bazafasha inkiko zose zizabyifuza mugutanga ibimenyetso n’ubuhamya
byerekana amarorerwa yakozwe na FPR kuko byinshi byakozwe babibona. RPR yemeza
ko nta mahoro azaboneka na rimwe mu karere k’ibiyaga bigari mu igihe abicanyi
bakidegembya cyangwa bagifite ubutegetsi mu maboko yabo.
Bikorewe i Gisenyi,
tariki 19 Ukwakira 2005
Umuhuza-bikorwa uhoraho Umuvugizi wa ARPR-Inkeragutabara
RUGAMBA R. Josué Commander
SANO David
( signé ) (
signé )