Kagame na FPR ngo bararye
bari menge, Rusesabagina na Murayi babahagurukiye
Nkuko uwiyita NKB yari
yabitangarije kuri izi mbuga, ejo "le héros" Paul
Rusesabagina yakoranije inama i Buruseli. Mu kuyobora iyo nama
yitabiriwe n'abanyarwanda bageraga ku 120, Rusesabagina yari akikijwe
na Me Ildephonse Murayi muzi mwese ku izina rya Nikozitambirwa akaba
nyiri urubuga rwa Rwandanet na Major wo mu nyenzi Ntashamaje
Jeraridi. Rusesabagina yavuze ko iyo nama ari concertation n'abanyarwanda
bo mu Bubiligi uretse ko nabonye n'abataba mu Bubiligi bari baje
atari bake.
Muri iyo nama, Rusesabagina
yatangaje ko abanyarwanda n'abanyamahanga adahwema guhura na bo
bamusabye kenshi gukora "ikintu" gikomeye cyazafasha
abanyarwanda guhindura ibintu mu gihugu cyabo. Yemeje ko "icyo
kintu" cyatangiriye muri Amerika na Canada ku buryo ngo kimaze
kugira abagihagarariye muri Leta 50 zigize USA naho ngo muri
Canada kikaba kihakomeye cyane. "Icyo kintu" batangiye
batsinda ngo gishobora kuzaba ONG, Forum cyangwa se ishyaka.
Rusesabagina ngo ntashaka ko hagira ugihezwamo kandi ngo yifuza ko
bose bagitangirana.
Yaravuze ngo ni "igare
ry'umwotsi" ( Ikigare se bahu? ikigare encore?) abanyarwanda
bose bagombye kwinjiramo kugira ngo ritabasiga. Aha umuntu ntiyabura
kwibaza niba atari indi muvoma cyangwa Cyama igiye kuvuka dore ko ku
kibazo cy'amashyaka asanzweho, Rusesabagina na Murayi bemeje ko
batagamije kuyabangamira ariko Murayi ntiyabuze gusobanura ko ayo
mashyaka afite intege nke cyane ndetse ngo akenshi abayobozi bayo
bananirwa kumvikana. Rusesabagina yavuze ko yagiye abonana n'abayobozi
b'ayo mashyaka akabamenyesha igitekerezo ke. Muri bamwe tujya tubona
cyangwa twumva, hari haje Ntashamaje Gerald wo muri ADR, Tulikumana
Jean de Dieu wo muri UFDR na Mushayidi Deo wo muri PDN-Igihango.
Nabajije abo twari twicaranye niba uwitwa Kamongi NKB yemeje ko ari mu
Bubiligi atari yaje bambwira ko batamuzi. Mbaza niba ba Habyarimana na
Hakizimana cyangwa Hakizabera bahari abantu bati ntabaje. Yewe
aho na Ingabire Victoire perezida wa RDR ubundi utebuka mu bintu
byose biteguwe n'abanyarwanda, ntiyahageze.
Icyakora umuhutsi Rutayisire Bonifasi
yari ahari kandi yafashe ijambo kenshi. Yari ahari Mupenzi Venuste w'umushi
ubundi ukunze kuboneka mu masiporo. Abantu benshi babajie ibibazo
byerekanaga ko bamaze kurambirwa ubuhunzi kandi Rusesabagina
yabizezaga ko iryo "gare cy'umwotsi" yatumije mu
bayafaburika rizagikemura burundu.
Urugiye cyera ruhinyuza intwali,
Murayi arashyize ayobotse ishyaka rya politiki!
Murayi wari modérateur w'iyo nama
yagaragaje bihagije icyifuzo cy'uko abanyarwanda bo muri Belgique bashinga
ishyaka rikomeye noneho bakabimenyesha abo muri Amerika na Canada ngo
bakorera mu "kintu" ( nka cya kindi cyo kuri radiyo Burundi
cya muka nde harya?) kitari cyamenyekana neza. Wasangaga rwose
Murayi ashyushye muri ibyo byo gushinga ishyaka nubwo ubusanzwe
atabikozwaga ndetse benshi bakaba bamufataga nk'umuntu anarchiste.
Ntawamenya rero icyaje kumushitura ariko wasangaga afitiye Rusesabagina
ikizere gikomeye cyane.
Nubwo Rusesabagina yakomezaga guhunga
kwerura ko ashaka gushinga ishyaka, asa n'uwitinye yavuze ko ubu
nyuma yo kuba barashyizeho ubuyobozi bw'agateganyo mu gihugu cya G. W.
Bush, barimo gushakisha umuntu uzababera umuhuzabikorwa(coordinateur)
ngo akazitwa Secrétaire général. Uburyo azashyirwaho ntibwavuzwe
ariko iyo ushishoje usanga uwo murimo warabonye nyirawo ari we
Rusesabagina ubwe kuko nk'uko Murayi yabitsindagiye, "Paul
dukwiye kumushyira imbere akatuvuganira mu bategeka iyi si".
Ntashamaje ati jyewe nemera
igisirikare!
Major Ntashamaje yafashe ijambo avuga ko
nta yindi nzira itari iya gisirikare izatuma Kagame yemera
gushyikirana. Ati nimurebe nk'i Burundi no muri Côte d'Ivoire, hose
ni ko bigenda nta kundi. Major wo mu nyenzi yatangarije abari mu nama
ati "abateye muri 1990 nta bwinshi cyangwa uburyo babarushaga.
Maze amashyi ngo kaci kaci!!! Hari umusore ntibuka izina wari umaze
kumubaza ati ariko ubundi ni iki kitwemeza ko wavuye muri FPR? Uwo
musore yemezaga ko amahano yose yakuruwe n'inkotanyi zateye igihugu ku
ya mbere ukwakira 1990.
Rusesabagina ati nta
demokarasi ishobora kubangikana n'ubwami!
Mu gusubiza uwo musore, Rusesabagina
yagize ati ntitukirengagize ko ibibazo byatangiye mbere ya 1990. Ati
ntidushobora kwirengagiza ko u Rwanda rwabaye mu buhake imyaka n'imyaka,
ko rwategetswe n'abazungu, ko ubutegetsi bwabanjirije uburiho uyu
munsi na bwo bwakoze amakosa. Ku kibazo cya repubilika n'ubwami cyari
cyari cyabajijwe na Rutayisire Bonifasi, Rusesabagina yavuze ko atazi
umwami, ko atarigera abonana na we kandi ko n'ibyabo atabizi. Ati jye
rwose ndi républicain kuko nemera demokarasi kandi nkaba ntemera ko
mu bwami hashobora kuboneka demokarasi. Ibi bintu yarabivuze
abisubiramo rwose arabitsindagira ndashoberwa dore ko nta n'uwamuhagaritse
nibura ngo amwibutse ko yabivugiraga mu Bubiligi no mu Bulaya harangwa
ibihugu bitari bike bigengwa n'ubwami kandi demokarasi ari yose. Mbese
wagira ngo ni mitingi y'i Gitarama na bwo muri za 60! Iki kintu
narakigaye kandi hari n'undi musore wambajije ati ese buriya Paul
ntakabije? Yewe na Ntashamaje numva ngo ari mu bashinze ishyaka
rigarura Kigeli ntiyakomye. Yewe na murayi ushimagiza imiyoborere y'u
bubiligi bw'umwami ubusanzwe, yaricecekeye maze areka paul acengeza
ivanjili yi' gitarama na parmehutu. "Twanze ubwami n'ibijyanye na
bwo byose. Gahutu ganza nta shiti, ubwami bwajyiye nk'ifuni iheze,
twanze ubuhake bw'inka, ntitwakwemera ubw'insina..." ( ibi
ntiyabivugishije umunwa, jye ni ko nabyumvise par déduction).
Rusesabagina yanashubije ikibazo cyo
kumenya aho "abamerika" bahagaze kuri politiki y'iwacu mu
Rwanda. Ati icyo nababwira gusa ni uko mu gihe kigera ku myaka hafi
icumi kuva 1994, humvwaga ijwi rimwe gusa none hashize nk'imyaka 2
batangiye na twe kudutega amatwi. (Twe ba nde?) Ati ikindi
mushaka ni iki? Mu gusubiza ikibazo cy'ingabo, Rusesabagina yagize ati
"Tuzakama ay'iburyo ariko nidusanga bidashoboka cyangwa se adahagije
tuzakama n'ay'ibumoso kuko na yo yera". ( Intambara ngo
na yo ikamwa ayera pour un pacifiste du calibre de Paul notre héros!)
Hashyizweho Komite y'agateganyo
Iyo Komite iyobowe na Murayi Ilidifonsi
alias Nikozitambirwa ikabamo Mupenzi Venusiti na Kayumba
Kalaveri ( ngo wahoze akora kuri TVR no muri CICR mu Rwanda
akaba ubu ngo yiga muri Université mu Bubiligi). ngo ikaba
yarashinzwe gukomeza concertation mu rwego rwo gutegura gutaha
icyo bise "IGARE RY'UMWOTSI", ubwato buzaba butubumbye (
ahari ubu iratangira kugurisha amatike vuba aha).
Mbaye nifurije abiyemeje kurigenderamo
bose umwaka mushya n'urugendo bihire.
Blaise Safi