FPR UMURYANGO W'ABANYARWANDA WAHARANIYE KERA KUZARURENGERA.AMABOKO YACU AZAKORERA U RWANDA. IJAMBO RY’ IBANZE

 Mu mwaka w’i 1979, bamwe mu Banyarwanda barateranye basuzuma ibibazo byari byugarije u Rwanda, biyemeza guhuriza hamwe imbaraga zabo no gutangira umutwe witwaga RANU ( « Rwandese Alliance for National Unity »: ihuriro nyarwanda riharanira  ubumwe) ; umutwe wari ugamije gukemura ibyo bibazo.   Mu mwaka w’i 1987 abagize RANU bafatanyije n’abandi Banyarwanda bifuzaga kwubaka u Rwanda, basuzumye ibyo RANU yagezeho, ibyo itashoboye kugeraho n’impamvu zabiteye, biyemeza kuyiha imigambi, imikorere n’imiterere bishya byahuza Abanyarwanda bose. Kugira ngo ubwo bushake  bwo guhuza Abanyarwanda bose burusheho kugaragara, biyemeje guhindura izina ry’uwo mutwe RANU, bawita “Umuryango FPR-Inkotanyi“ (Front Patriotique Rwandais/ Rwandese Patriotic Front).

  Intego n’imigambi bahaye Umuryango FPR-Inkotanyi  byari bikubiye mu ngingo munani (8) zishobora guhurirwaho n’Abanyarwanda bose, zigatuma    u Rwanda ruba Igihugu kirangwa n’ubumwe, amahoro, demokarasi n’iterambere.   Mu mwaka w’i 1990, izindi nzira zose zimaze kunanirana, byabaye ngombwa ko Umuryango FPR-Inkotanyi ufata intwaro urwanya ubutegetsi bwariho ngo ubohoze u Rwanda. Ni byo byatumye ubwo butegetsi bwemera imishyikirano yavuyemo „Amasezerano y’Amahoro y’Arusha“ yo mu 1993.   Ariko ubutegetsi bw’icyo gihe, aho gukurikiza ayo masezerano, bwahisemo kurimbura Abatutsi  ndetse n’Abahutu batari bashyigikiye iryo rimbura; ni yo jenoside yo mu 1994. Niyo mpamvu, Umuryango FPR-Inkotanyi wiyemeje guhagarika genoside ugamije kurengera inzirakarengane no gushaka icyahuza Abanyarwanda kugirango bagire ubumwe n’ubwiyunge.   

 Nyuma ya jenoside n’ingaruka zayo mu buyobozi, mu bukungu no mu mibereho y’abaturage, byabaye ngombwa ko Umuryango FPR-Inkotanyi wongera gusuzuma niba intego n’imigambi wari wiyemeje byari bigihagije mu gukemura ibibazo by’u Rwanda.    Umuryango FPR-Inkotanyi wasanze  intego munani wari ufite, ziramutse zishyizwe mu bikorwa, zakemura ibibazo by’u Rwanda hafi ya byose.   Icyakora Umuryango  FPR- Inkotanyi, umaze kubona uburyo ingengabitekerezo (idéologie) y’itsembabwoko yigishijwe mu Rwanda ikanashyirwa mu bikorwa kugeza aho ibyariye jenoside, umaze kandi kubona uburyo iyo ngengabitekerezo ikwirakwizwa mu Karere k’ibiyaga bigari u Rwanda ruherereyemo,wasanze izo ntego n’iyo migambi bikwiye kwongerwamo ingingo ya cyenda (9) yihariye yo kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo, haba mu Rwanda, mu karere k’ibiyaga bigari, ndetse n’ahandi hose.        

       U Rwanda rumaze imyaka myinshi ruhanganye n’ ibibazo by’ingutu mu buyobozi, mu bukungu, mu butabera no mu mibereho y’abaturage. Muri iki gihe ibyo bibazo byarushijeho kuba insobe bitewe n’ingaruka za jenoside. Ariko Umuryango FPR-Inkotanyi wemera ko  u Rwanda rubonye ubuyobozi bwiza, bufite intego, imigambi n’imikorere myiza, ituma Abanyarwanda bose bashyira hamwe imbaraga zabo, ibyo bibazo byose bishobora gukemuka.     Intego n’imigambi Umuryango FPR- Inkotanyi wiyemeje guharanira zishobora    guhindura u Rwanda igihugu kirangwa n’ubumwe, amahoro, demokarasi n’amajyambere; igihugu cyiyubaha, kikubahwa n’ibindi bihugu kandi kibifitiye akamaro.                                                     FPR-Inkotanyi  ni Umuryango wakira buri Munyarwanda wese wemera kandi agashyigikira intego, imigambi, imikorere n’imiterere yawo. Umuryango kandi witeguye gukorana  na buri Munyarwanda uzashima Intego n’Imigambi by’Umuryango wacu FPR –Inkotanyi.                    

   Paul  KAGAME