INGUFU
FPR-BALINGA IKORESHA MURI MAFIA IZIKESHA BA NDE ?
Banyarwanda
bavandimwe namwe nshuti z’u Rwanda,
Mu
nomero yacyo yo kuwa 25 gicurasi kugeza kuwa 09 kamena 2005, Ikinyamakuru
UMUCO cyakomoje ku bucuruzi bwo mu rwego rwa mafia bukorwa n’agatsiko
k’abantu bigaruriye FPR. Mu nyandiko zacu zabanjirije iyi twaberetse ukuntu
ako gatsiko karangajwe imbere na Mzee Kijyana kahinduye FPR balinga kagasigara
kayitwikiriye mu gukandamiza abanyarwanda no kwikanyiza mu nzego zose
z’igihugu. Iyo mafia ya Kagame n’abambari be irembeje abanyarwanda itaretse
n’ibihugu by’abaturanyi cyane cyane Cngo-Kinshasa.
Iyo
mafia yuje ububandi n’ubwicanyi ishyigikiwe na ba nde ? Ako gatsiko
k’amabandi n’abicanyi kiremye gate kandi kashoboye gate gukandamiza
abanyarwanda mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu ? Abacuruzi n’abandi
bakozi bafite uruhare mu bukungu bw’igihugu ndetse n’anyapolitiki
n’abasirikare bitwaye bate imbere y’ako gatsiko kagizwe n’amabandi
n’abicanyi bo mu rwego rwa mafia ?
Abanyapolitiki
mu mutego wa FPR-Kagame
Kagame
ka Rutagambwa yabeshye abanyarwanda. Yitwaje amaraso yabo arema agatsiko
k’amabandi n’abicanyi kayogoza igihugu n’akarere k’ibiyaga bigari kubera
ibikorwa byako byo mu rwego rwa mafia nk’uko UMUCO wabyerekanye.
Iby’ikinyamakuru UMUCO cyanditse byatwibukije inyandiko y’uwitwa Rwagataraka
wagaragarije abanyarwanda mu myaka ishize ibya mafia ya Kagame n’agatsiko ke.
Nomero 13 y'Umuco yanatumye twibuka inyandiko yo mu 2001 yasobanuraga
ukuntu « akamasa kazaca inka kazivukamo »,
zitwibutsa n’ibisigo by’uwitwa Rudahangarwa ku itabaro. Iyo nomero yatwibukije
ndetse n’inyandiko ya Mbanda Yohani yo muri gicurasi 2005 yagiraga inama
Kagame n’abandi banyapolitiki maze aho kumutega amatwi bakamujugunya muri
mabuso. Inyandiko z’Umuco zitwibutsa n’ijambo rityaye Bizimungu Pasteur
yavuze ubwo yasezeraga ku buyobozi bw’igihugu hanyuma yagira ngo agaruye
ubuyanja bati ruhukira muri 1930. Umuco kandi wunze mu rya Nayinzira Yohani
Nepomuseni watinyutse kuburira Kagame n’abafasha be nubwo ngo yaje « kwisubiraho »
amaze kwitaba Polisi y'igihugu na Njyanama y’aho atuye. Twasabaga ko
uwaba akibitse izo nyandiko zose yazishyira kuri izi mbuga kugira ngo
n’abatarazisomye bazimenye.
Biraruhije
kuvuga uruhare rw’abategetsi b’abasivili bakoranye cyangwa bakorana na
Kagame kuko akenshi usanga ari inkomamashyi na ba « mpemuke ndamuke »
batagira ijambo, n’iryo bafite aho kurivuga bagahitamo kurihakishwa.
Twavuga
se Mazimpaka Patrick bareze gusahura Minisiteri yo gucyura impunzi no gusana
ibyangiritse ? Tuvuge se Bihozagara Yakobo uregwa gusahura ambassade y’u
Rwanda mu Bufaransa ? Tuvuge Inyumba Aloyiziya ugiye kuzicwa n’agahinda
ko guhemukirwa na Kagame yahoze abereye inkoramutima ? Twavuga se Musoni
Protazi usigaye akubitanwa n’uwo bashakanye amabanga y’urugo akameneka
imbere ya Kagame dore ko atagira isoni ? Twirirwe se tugaruka kuri
Bizimungu na Kanyarengwe bagizwe iteme ryo kwifatira ubutegetsi ? Tuvuge
Rucagu Bonifasi na Mukezamfura Luferedi baregwa genocide yo muri 1994 ?
Icyakora twaraperereje dusanga Piyo Mugabo n’umugore we ari bo baciriwe akanzu
kwa Mzee Kijyana. Ni bo babaye nka wa mwana uri iwabo uvuna umuheha akongeza
undi. Hari na Mutsindashyaka Tewonesti Meya w’Umujyi wa Kigali wahawe ibanga
ryo kuwukiza abahoze bawutuye mbere ya 1994 akawutuza abanyarwanda bashya.
Ingabo
z’igihugu mu mutego wa mafia
Nk’uko
twabibagaragarije Kagame yakoze uko ashoboye yikiza abasirikare bakomeye
yatinyaga ko bazamubangamira. Kayumba Nyamwasa yatumwe iyo gihera naho Karegeya
Patrick ararigiswa. Kabarebe, Nziza na Ndahiro ni bo bayoboye mafia yayogoje
igihugu cyacu n’akarere kose k’ibiyaga bigari. Ngabo abajyanama
b’inkoramutima Kagame asigaranye n’ubwo na bo ntawahamya ko bazarambana
igihe kirekire.
Iyo
abategetsi bahindutse ingaruzwamafaranga
Kalisa
ka BCDI yafatanije na Kagame mu mitungo ya Cyama none barayiryaniramo. Gatera
Egide yihaye gushyigikira Kalisa ka BCDI yiyibagije ikimuhatse none yabuze aho
ahagarara. Gatete Polycarpe wicaga agakiza ngo yaba atangiye kunaniranwa na Mzee
Kijyana. Umuhudi Karangwa Manasse we asigaye yitungiwe n’inshyi azira
kujarajara hagati ya Kagame na Kayumba mu gihe Rubangura Vedaste yabuze icyo
afata n’icyo yareka. Makuza Bertini uhuriza Kagame n’abacuruzi mu Kagarama
arabunza imitima yibaza ukuntu azagabana imitungo ya Rwandafoam na
Serubuga. Assinapol Rwigara umutware w’abanyakibuye aribaza uko bizagenda
ingoma zimaze guhindura imirishyo. Rujugiro rwa Bagaza mu Burundi rwahindutse
urwa Kagame mu Rwanda aribaza uwo azashyigikira mu minsi iri imbere. Alfonsi
Rugiramumaro wishimiye iyicwa rya Kabera Assiel afite uruhare rukomeye mu
guhindura FPR balinga naho imfura Kayihura Claver bita Mille collines aribaza
icyo yamufasha kugira ngo Cyama biyeguriye ikomeze ibabere ingabo
y’umutamenwa. Mbundu mwene Kananura wasahuriye u Rwanda mu Bugande azagarura
imari y’abanyarwanda ryari ? Mugisha weguriwe amasoko y’ubwubatsi yo mu
nsi no mu ijuru, imisoro ku nyungu ze yishyurirwa mu Rwanda cyangwa muri Uganda ?
Rusagara Bosiko na Ntazinda wa Intersec ni ibikoresho by'umwihariko bya Nziza na
Ndahiro.
Ngurwo
u Rwanda rwa Kagame n’agatsiko ayoboye. Aba bantu n’abandi tutiriwe
turondora bari mu bashenye u Rwanda bakoresha amafaranga y’igihugu mu
kwigarurira abategetsi bagombaga kuyobora abanyarwanda mu nzira y’amahoro
n’ubwiyunge kandi bakagira n’uruhare mu kugarura amahoro n’ituze muri
Afrika y’ibiyaga bigari.
Banyarwanda
mwese mukunda igihugu cyanyu,
Nimuhaguruke
turwanye mafia ya Kagame n’agatsiko ke twivuye inyuma. Tubasezerere amazi
atari yarenga inkombe maze dushyireho ubutegetsi bw’inyangamugayo burebera
inyungu z’abanyarwanda nta kuvangura no kwikanyiza. Twange gukurikira Kagame
n’agatsiko ke bamenyereye gusahurira mu nduru n’ubu bakaba bifuza kongera
gushora igihugu cyacu mu ntambara.
Turaharanira
ko mu Rwanda hazashyirwaho Urukiko rukomeye(Cour des comptes) rugomba
kuzacyemura ibibazo by’imitungo y’igihugu mu nyungu z’abanyarwanda bose.
Twongeye gusaba abanyapolitiki b’abanyarwanda ngo bareke umuco mubi
w’uburagi usa n’uwabokamye maze batinyuke batangaze ibitekerezo byabo ku
miyoborere y’igihugu aho kugiharira Kagame n’agatsiko ke bakigejeje
aharindimuka.
Impinduramatwara(Révolution)
yo muri 1959 yarapfubye. Habyarimana Yuvenali n’agatsiko ke bahiritse
Kayibanda bizeza abanyarwanda ko babazaniye « amahoro, ubumwe n’amajyambere » ariko impunzi z’abatutsi zari zaraciriwe ishyanga
imyaka 30 yose zigize ngo zirataha bagarura propaganda ya hutu-tutsi yabaye
indiri y'itsembabwoko ryo muri 1994. FPR-Inkotanyi na yo yitwaje akarengane
k’abatutsi maze yambukira ku mirambo itabarika y’abanyarwanda ifata
ubutegetsi ibeshya rubanda intsinzi y’amareshyamugeni
none yangabaje igihugu kubera ibikorwa byayo by’ububandi n’ubwicanyi
byo mu rwego rwa mafia.
Turasaba
abanyarwanda bose aho bava bakagera ngo bahaguruke dufatanye twese(abahutu,
abatwa n’abatutsi) dukore IMPINDURAMATWARA(Révolution) yuzuye.
Impinduramatwara itari iya « Have mpigire » na « gatebe gatoki »
nk’uko byagiye bigaragara.
Pacifique
KATABIRORA kandi kabireba
NI IKI CYATUMYE
FPR-INKOTANYI IHINDUKA BALINGA?
Mu nyandiko zacu zo mu minsi
ishize, twagiye tuvuga ko FPR yahindutse balinga. Hari bamwe bashobora kuba
badafite ibisobanuro bihagije none reka tubibagezeho. Mu by'ukuri nta kindi
FPR yazize kitari ugusubiranamo kw'abayitangije n'imyitwarire yabo ku rugamba
barwanye no mu gihugu bamaze gufata ubutegetsi.
1.
Urupfu
rw'amayobera rwa Géneral Major Fred Gisa Rwigema
Général
Fred Rwigema ni we watangije urugamba rwo kubohoza igihugu. Ni we ubwe wari
waregereye abahutu nka Col Kanyarengwe Alexis na Pasteur Bizimungu, ndetse
yari yararangije no kumvikana na bamwe mu bakuru b'ingabo za Habyarimana ku
buryo iyo ataza gupfa mu buryo butunguranye kandi budasobanutse, hari
harateganijwe igabana ry'ubutegetsi hagati y'abanyarwanda bari baturutse hanze
n'abo bari basanze mu gihugu.
Général Major Fred Rwigema
mwumva yari afite igikundiro gitangaje, akarangwa n'imico myiza kandi
akakirana bose urugwiro ruhebuje. Abagande bose bakundaga uyu mugabo ku buryo
iyo babaga bamurabutswe, bamukomeraga amashyi y'urufaya kandi avuye ku mutima
batayobewe ko ari umunyarwanda w'impunzi, ureke amashyi y'amahatirano
abanyarwanda bajya bakomera Kagame ka Rutagambwa.
2.
Général
Major Fred Rwigema yakundaga umupira w'amaguru
Iyo
yabaga yinjiye muri stade y'umupira ya Nakivubu, Fred Rwigema yakirwaga n'amashyi
menshi cyane y'abagande n'abanyarwanda. Fred iyo aza kugera mu Rwanda yajyaga
guherekezwa n'abagande benshi bamukundaga, akakirwa n'abanyarwanda b'amoko
yose kubera ingeso nziza zamurangaga. Général Major Habyarimana Yuvenali
wahoze ari Perezida w'u Rwanda iyo na we adapfa mu buryo budasobanutse, na
Fred Rwigema akabaho, nta gushidikanya rwose bajyaga kumvikana hatagombye
kumeneka amaraso menshi y'abanyarwanda. Fred Rwigema yari yategetse ingabo ze
kwitwara neza ku rugamba kandi yifuzaga imishyikirano kuko yirindaga ko
hameneka amaraso menshi atari ngombwa.
3.
Mbere yo
gutera, Fred Rwigema yagiye kureba Uwami Kigeli V i Nayirobi ateganya
kuzamucyura nk'Umwami w'u Rwanda
Umwami yamubwiye ko gutera
igihugu cyawe atari byiza, amusaba kuzagaruka bakongera kubiganiraho. Umwami
yatinyaga ko hameneka amaraso menshi y'abana b'u Rwanda kandi ari bo yashakaga
kurengera. Fred Rwigema yarinze atera batongeye kubonana kubera ko yateye
atunguwe bitewe ahanini na bamwe mu ngabo ze bamurwanyaga kandi bakaba
baratanguranwaga gutera ari na ko bemeza ko bazafata igihugu mu minsi itarenze
itandatu. Mwibuke ko Fred Rwigema yishwe ku munsi wa kabili w'igitero, hanyuma
FPR igapfusha abasirikare bageze ku bihumbi bitanu, abenshi baguye mu Kagera
kubera gutatana nyuma y'urupfu rwa Général Major Fred Rwigema Umugaba w'ingabo.
4. Maze
Pawulo Kagame mwene Rutagambwa, aba atangije urwe rugamba
Kugira ngo Ingabo zemere
kuyoborwa na Kagame byaragoranye cyane. Ariko Museveni na murumuna we
Salim Saleh Akandwanaho babimufashamo, ahabwa ubuyobozi bw'ingabo atyo.
Icyakora Kagame yatangiye yisasira bamwe mu bayobozi b'ingabo atizeraga ko
bamwemera nuko abasigaye barayoboka kubera ubwoba.
Intare batinya Kayitare
ntiyigeze yumvikana na Kagame ku buryo ingabo zose zari zibizi. Komanda
Kayitare ni we wahoze ayobora umutwe w'ingabo zarindaga Fred Rwigema
atarapfa. Urupfu rwa Kayitare na rwo rwabaye mo amayobera nubwo barwitiriye
uburwayi. Benshi bazi ko ari Kagame wamwivuganye. Colonel Ndugute
wayoboye urugamba nka Chef des opérations yarinze apfa atumvikanye na Kagame
ka Rutagambwa.
Tugarutse ku rupfu rwa Fred
Rwigema, turabamensyesha ko Col Kanyarengwe Alexis yacitse intege ahitamo
kwisubirira muri Tanzaniya aho yari yarahungiye. Mzee Kanyarengwe yagaruwe n'Inyumba
Aloyiziya wagiye kumureba muri Tanzaniya bakamarana icyumweru cyose
amuhendahenda, agusha umusaza neza, aramwurura nuko yemera kugaruka bamugira
Umuyobozi mukuru(Chairman) wa FPR-Inkotanyi kugeza acyuye abanyarwanda.
Pasteur Bizimungu n’abandi
bari kumwe na bo bacitse intege Fred Rwigema amaze kwicwa ku buryo Mazimpaka
Patrick yagize uruhare rukomeye mu kubahumuriza ngo bakomeze urugamba.
5.
Abahutu
batagize uruhare mu bwicanyi baratotejwe biratinda
Mu by’ukuri, benshi mu
bahutu bariruhukije kimwe n’abatutsi babonye FPR itsinze intambara. Ariko
ntibyatinze kuko abo bahutu bari baniteguye kwerekana no gushinja abicanyi ngo
bakanirwe urubakwiye baba baratotejwe, bakurwa mu byabo, bakurwa ku kazi,
bamburwa imitungo yabo, barafungwa, abenshi bagwa mu magereza bazira imitungo
yabo , cyane cyane abari bafite amazu mu migi nka Kigali cyangwa bakaba bafite
amafaranga menshi mu mu banki.
6.
Abatutsi
barokotse itsembabwoko biswe interahamwe
Abishongozi n’abashinyaguzi
bamaze gusinda intsinzi batinyuka kubaza abacitse ku icumu impamvu batapfuye
ndetse ntibanatinye kubabwira ko abatutsi nyabo bashize naho ngo abasigaye
bakaba ari abakoranaga n’interahamwe.
7. FPR
imaze gutsinda intambara, abakuru bayo bihutiye gufata imyanya y’ubutegetsi
FPR imaze gufata ubutegetsi,
icyahoze ari Umuryango cyarazimye kuko abari ku isonga bose bahise bashyirwa
mu myanya y’ubutegetsi noneho abanyamuryango basanzwe barimo n’abenshi mu
bari abakada(cadres) barandagara. Mu bayobozi bagiye mu butegetsi twavuga nka
Alexis Kanyarengwe wabaye Minisitiri w’intebe wungirije ayobora na
Minisiteri y’abakozi ba Leta kandi agakomeza kuba Chairman, Pasteur
Bizimungu wagizwe Perezida wa Repubulika, Pawulo Kagame wigize Visi-Perezida
wa Repubulika akaba na Minisitiri w’Ingabo, Patrick Mazimpaka wagizwe
Minisitiri w’Urubyiruko kandi agakomeza kuba Visi-Perezida wa FPR, Yakobo
Bihozagara wagizwe Minisitiri wo gusana ibyangiritse(Réhabilitation),
Aloyiziya Inyumba wabaye Minisitiri w’iterambere ry’abari n’abategarugori,
Seth Sendashonga wabaye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Rose Kabuye
wahawe kuyobora Umujyi wa Kigali, Diyonizi Polisi wabaye ambassadeur mu
Bubiligi, Tito Rutaremara wagizwe Depite n’abandi. Nguko uko FPR-Inkotanyi
yahoze yitwa Umuryango yahindutse balinga iharirwa Théogène Rudasingwa na we
mu by’ukuri wakoraga nk’intumwa yihariye ya Kagame, Boss wa byose.
8. Bamwe
mu banyarwanda b’ibisambo bitwaje ko barokotse itsembabwoko maze batiza
umurindi Kagame n’agatsiko ke.
Ingero twabaha ni nka Piyo
Mugabo n’umugore we binjijwe mu kirambi kwa Kagame ka Rutagambwa babikesha
kugambanira benshi mu bo bari barasangiye akababaro, Polycarpe Gatete
wagororewe kugabira imyanya abo ashaka kubera ubutoni bukomeye kuri Kagame, Théoneste
Mutsindashyaka umwe mu byegera bya Kagame na nubu ukica agakiza n’abacuruzi
benshi tutiriwe tuvuga amazina kuko bazwi bihagije.
Ibyatumye FPR-Inkotanyi
ihinduka FPR-balinga ni byinshi cyane ntitwabirondora ngo tubirangize.
Tuzagenda tubigarukaho mu nyandiko zacu zo mu minsi iri imbere kandi na mwe
mwese mukunda igihugu mushobora kutwunganira.
Nimuhaguruke mwese duterane
inkunga twubake igihugu kibereye abanyarwanda bose. Bahutu mutagize uruhare mu
bwicanyi kandi ni mwe benshi, nimuhaguruke dufatanye, turwanire uburenganzira
bwacu twese nk’abanyarwanda. Batutsi mukunda igihugu, nimwitandukanye n’agatsiko
k’abicanyi kari ku butegetsi maze muhaguruke twibohoze dufatanije n’abahutu
n’abatwa b’inyangamugayo, dutsinde ingoma y’abicanyi n’ibisahiranda
iyobowe na Pawulo Kagame.
Pacifique KATABIRORA kandi
kabireba