Muri
Mata 1994 ubwo bamwe mu bana b'u Rwanda bari bahanganye n’ingoma yicaga,
abambari b'Akazu gashya bo bari
bahugiye mu ntambara yo gusahura igihugu mu buryo bwose bushobotse. Haremwe
amatsinda yari agizwe n’abantu bari bashinzwe ibikorwa byo gusahura ari byo
bitaga “gushughulika” muri icyo gihe. Ayo matsinda yabaga ashinzwe gusahura
ibintu by'ubwoko bwose kandi babaga bayobowe n’abasirikare bafitiwe icyizere
kurusha abandi baje kwinjizwa mu kazu. Akazu kavuzweho byinshi, benshi mu
bakarimo ni abantu bari barekereje intambara ikorwa ngo bazakore umurimo wo
gukusanya ibisahu . Mu gihe rero abandi barwanaga, Afandi PC n’abantu be bo
bari muri gahunda yo gukira vuba bahereye ku mbaraga z’abaturage, muri make
intambara zari ebyiri ariko imwe igomba gutunga indi. Ikindi ni uko abarwanaga
basaga n’abakozi b’abasahuzi, ku buryo ubu nararwanye idahabwa intebe,
nyamara narasahuye yo ikaba igira ijambo.Guhera muri Mata kugeza mu mpera za
Nyakanga 1994, hasahurwaga ibintu binyuranye birimo ibigega by'ibiribwa
n’imyambaro, ibikoresho by'ubwubatsi, za computers, Ibikoresho byo mu mazu
nk'intebe, T.V, amamodoka, amabuye y'agaciro, ibigega by'ikawa n’iby’icyayi,
amafaranga basangaga mu mazu, mu maduka no mu mabanki. Mu gihe cya mbere, ibyo
byose uko byasahurwaga byakusanyirizwaga mu mugi wa Byumba,
nyuma bijyanwa i Rwagitima mu MUTARA. Buri munsi agatsiko karangajwe
imbere n’umuyobozi w’ingabo Paul Kagame n’ushinzwe umutungo wa cyama
Aloyizia Inyumba kagombaga guhabwa rapport y'ibyabaga byabonetse.
Ibyo
bimaze gusahurwa, abanyamuryango basabwe kubigura ku gahato. Kugira ngo bamwe mu
banyamuryango bemere kugura bimwe muri ibyo bintu, Akazu kababwiraga ko gashaka
amafaranga yo gushyigikira urugamba no kuvuza inkomere. Kabanzaga kurobanuramo
ibifite agaciro kanini nk'amabuye y'agaciro, ikawa, icyayi, amamodoka mashya,
n’amafaranga bakabitwara. Ntawamenyaga irengero ryabyo. Uretse n'ibyo
by'agaciro kanini banyereje, n'ibyagurishijwe mu gihugu havuyemo amafaranga
menshi arigitira mu mifuko y’ako gatsiko
n'abambari bako. Kugeza ubu umuntu washobora kumenya irengero ry’uwo
mutungo wa Cyama ni uwitwa
Muberangabo Titien kuko ari we wabikoragamo nyirizina. Imodoka zasagutse
barazikwije, bigabanya ama garage n'amazu y' abanyarwanda bari bamaze guhunga,
ay’ubucuruzi barakodesha bashyira mu mifuko yabo.
Nta
munyamuryango ndetse n'abakozi bo muri Secretariat General y'umuryango, bigeze
bamenya iby’ayo mafaranga n'icyo yakoreshejwe. Aho biterera ubwoba, ni uko
bisa n’ibibujijwe ku banyamuryango kubaza umunyamabanga mukuru wa Cyama niba
azi umutungo wayo. Mu nama ya FPR yiswe Michigan II yabaye muri nzeri 2000, icyo
kibazo cyabajijwe Bwana Murigande Karoli wahoze ari Umunyamabanga mukuru wa
Cyama. Mu gusubiza uwari umubajije, Murigande yaramubwiye ngo "Uzaze i
Kigali nzakwereka ibitabo by’umutungo wa Cyama”.Nyamara kandi yaba Laetitia
Nkunda yewe na Claudine Masozera
bahoze bacunga za comptes za cyama
muri Banki nta n’umwe washobora gutanga ubuhamya kuri ayo mafaranga yanyuze mu
myanya y’intoki akigira ahandi. Nyamara byose barabizi ariko nta n’ijambo
babigizeho na rito. Gusahura
no gushugurika kandi ntibyarangiranye n'intambara. Ahubwo byaje gukomera bivamo
umuco w'Akazu wo gusahura igihugu binyuze mu bucuruzi bwa magendo n'izindi nzira
zose zikoreshwa muri mafia.
Akazu
kabonye kamaze kugira amafaranga menshi, gafungura Sosiyete yitwa "TRI
STARS INVESTMENT", yahawe
inshigano zo gucururiza Akazu no gukurikirana amafaranga yose yako aho ari hose.
Iyo sosiyete iyoborwa na Dr Ben RUGANGAZI mwishywa wa Paul Kagame. Ku bibuka
ingoma ya Kinani Habyarimana, uwo Dr Ben yagereranywa na Rwabukumba Séraphin.
Kuko iyo urebye mu nzego za FPR zizwi, ntaho uzabona umwanya cyangwa urwego na
rumwe arimo. Nta raporo atanga muri FPR kandi byitwa ko acunga umutungo wa
CYAMA. Undi muntu uzi neza imikorere ya “TRI STARS INVESTMENT” ni Jean Marie
Nyaruhirira wakoranaga na Dr Ben Rugangazi.
AKAZU
kahise gafatanya na Kalisa Alfred, nk’umuntu w’inzobere muri za banki akaba
n’inkoramutima y’Akazu. Ni ko gufungura Banki yitwa “BCDI" bashyiramo
n'abandi bacuruzi mu rwego rwo kurangiza umuhango. Imigabane ya CYAMA muri BCDI
ni "Systeme Informatique" bari bamaze gushugurika muri BACAR.
“Tri
Stars” yahise inashiga iduka ricuruza ibikoresho byo mu mazu bitandukanye
yitwa " APEX", ikorera mu nzu ya Frodouard Karamira, ifungura
umushinga “MUTARA DEVELOPMENT” wari ushinzwe kuzamura akarere k’Umutara.
Uretse kandi uko gufungura amasosiyete anyuranye, Akazu kakomeje gucuruza IKAWA
dore ko bari bamaze kuryoherwa n'amafaranga bavanye mu zo bari basahuye mu
ntambara. Ni bwo bafunguye
sosiyete yitwa "RWACOF” bayishinga mu ruganda rw'ikawa
Kabuga Felesiyani yari yujuje i Gikondo. Akazu katanze amategeko ku
basirikare bakuru b’uturere mu gihugu hose ko
nta wundi muntu wemerewe kugura ikawa uretse RWACOF. Umusaza KANANURA
yahamya iyo nkuru dore ko yananijwe akagera aho yiyemeza guta ubucuruzi yari
amaze gutangira mu Rwanda agahitamo kwisubirira i Bugande. Kananura uwo nta
wundi mwuga yakoze mu buzima bwe bwose utari ubucuruzi bwa kawa. Umucuruzi
Nzamwita Omar na we yagira icyo abivugaho. Abo bacuruzi bose barahanyanyaje
ariko baza kunaniranwa n’Akazu.
Aha
ni ngombwa kwibutsa ko umwe mu bari barashizwe gucuruza ikawa ya Cyama ari
umuyanja Munyarubuga Gratien waje guhitanwa ku manywa y’ihangu n’abiswe
“abagizi ba nabi”. “Tri Stars” yubatse kandi amazu menshi maze mu rwego
rwo gukora imihanda, bagura Sosiyete yitwa "COTRACO". Nguko uko
batangiye kubaka imihanda nta bushobozi ariko cyane cyane nta bumenyi
babifitiye. Nyamara kubera ko ari bo bihaga amasoko, bemezaga ko aribo
bayatsindiye. Ni uko begukanye isoko ryo gukora umuhanda KICUKIRO-BUGESERA
bwacya amafaranga bakayarya. Na n’ubu umuhanda nturakorwa uretse ko Perezida
Kagame aheruka gusezeranya abanya Bugesera ko uzakorwa vuba; niba atabaye
amareshyamugeni y’amatora.
Akazu kabonye ukuntu imodoka ziyongera muri Kigali, gahita gafungura amagarage na za Stations za lisansi ari na ko kabohoza ay’abantu bari bahunze. Urugero ni Sosiyete “ENGEN” yahoze yitwa “FINA-BP”. Umwe mu bakozi bakuru bayicungaga baramunanije kugera aho atinya kuhasiga ubuzima agahitamo gukizwa n’amaguru. Ubu yibera muri Amerika. Akazu kati ubwo Abanyarwanda bamenyereye abazamu, uwabaha abafite imbunda yabavanamo amafaranga. Kaba gafunguye "INTERSEC".Ibyo byose byaje kuremerera Akazu bimaze kuba byinshi kandi ubumenyi mu micungire y'imari ari buke. Nuko COTRACO, APEX na “MUTARA DEVELOPMENT” zirahomba. Ni ko gushinga indi sosiyete y'ubwubatsi bafatanyije na SONARWA yitwa ''NYARUTARAMA MANAGEMENT PROPERTY". SONARWA icyo gihe yayoborwaga n'umwe mu banyakazu , Madamu Hope Murera.
Akazu
kabonye u Burundi bufatiwe embargo kati twatanzwe. Maze si uguforoda ikawa
yavaga i Burundi biracika. Bayinjizaga rwihishwa, bakayisohora nta misoro
itanzwe, ibyo byose bigakorwa bihagarikiwe n'abasirikari bo kwa
Major Gacinya Rugumya hamwe n’abo muri Servisi ya “External
Intelligence” yo kwa Patrick Karegeya wabarirwaga mu bari bashinzwe kugenzura
iyubahirizwa rya Embargo. Ibyo kugurisha ikawa ku isoko mpuzamahanga
babifashwagamo na Bwana Faustin Mbundu, umuhungu wa Mzee Kananura, we bakaba
bari bamwizeye kurusha se .
Bati
inzoga yitwa AMSTEL n'Isukari ya SOSUMO z’i Burundi biragenda mu Rwanda. Kuva
ubwo za rukururana zitagira ingano zoherezwa i Burundi, ibyo bicuruzwa byose
byinjiraga nta mahoro cyangwa umusoro utanzwe, byose byaherekezwaga
n'abasirikare bo kwa Gacinya na Karegeya. Ubwo bucuruzi bwari bushinzwe umudamu
witwa Claudine Masozera n’umugabo Jary Gasasu. Ibi tubifitiye imibare
n’amazina y’ababikozemo, ariko umwanya muto utumye tutayibatangariza.
Bumvise
ko “Carburant” (Essence na Mazout bita amavuta) byahindutse zahabu i Burundi
kubera Embargo, za rukururana ziba zihereje iyo nzira ya Burundi. Aha
bakoreshaga bamwe mu bacuruzi. Abazwi cyane kandi bungukiye muri ubwo bucuruzi
ni nka Egide Gatera usanzwe afite imigabane muri BCDI no mu yandi masosiyete
y’Akazu na Jean de Dieu Karangira ubu ubarizwa
muri 1930 (prison centrale). Ubwo bucuruzi bwarakomeje buhagarikwa
n’uko embargo yari yafatiwe u Burundi ihagaritswe. Ngiyo impamvu nyamukuru
yatumaga u Rwanda rushyigikira ko embargo igumaho, kuko bene gusahura ari na bo
bafataga ibyemezo.
Intambara
ya mbere ya Congo itangiye, abasirikare binjiranye n'abambari b'Akazu bari
bafite inshingano zo gusahura. Ntacyo batakoze: ngayo amasanduku y'amadolari,
ngizo za Diamant, za Lingot za Zahabu, gasegereti n'ibindi. Aho
ni muri KIVU na KISANGANI. Bageze i LUBUMBASHI, baba baguye muri COBALT n’andi
mabuye y'agaciro. Biba bibabanye byinshi kandi batabimenyereye. Indege zavaga
muri AFRIKA Y'EPFO zikaza gupakira i LUBUMBASHI. Umusirikare wari ushizwe
ikibuga cy’i LUBUMBASHI witwa MUGABO (icyo gihe yari Captain) yabitangaho
ubuhamya. Azi neza aho « Containers » zabaga zuzuye ayo mabuye
y'agaciro zanyuze n'aho zagiye dore ko na nyuma aho agarukiye mu Rwanda
yakoreraga ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe, ashinzwe kumenya ibiva n'ibijya
muri Congo. Ubwo bahuruje abacuruzi b’abanyamahaga nko muri ERYTHREA, ISRAELI,
AMERIKA n'ahandi. Nguko uko ama
Camions yo muri Erythrea (Sosiyete imwe yitwa « TRANS AFRIKA »)
yatangiye kuza mu Rwanda azanye umunyu agasubiranayo amabuye y'agaciro. Iyo
mibanire ikaba yari yashinzwe Charles Karamba,
umusirikare wakoze igihe kirekire muri Ambasade y’u Rwanda muri
ETHIOPIA, hanyuma akaza kwimurirwa ASMARA muri ERYTHREA, ubu akaba ari i Kigali
akubutse mu mahugurwa muri Ghana.
Byageze
rero n’aho bumva ko bashobora gukamya Diamant ya CONGO bakoresheje
imashini kabuhariwe mu gucukura ! Ubwo
bashakaga imashini zacukura byinshi kandi mu gihe gito. Ni bwo bagiye gufata
inguzanyo y'amafaranga muri BCDI ingana na miliyoni esheshatu
z’amadolari(6.000.000 $) bagasanga BCDI ntayo ifite. Icyo gihe byabaye ngombwa
rero kwiyambaza BNR(Banki y’Igihugu). Umuyobozi wayo, Mzee Mutemberezi yabanje
kubyangira. Ni bwo Kagame amuhaye amategeko ngo atange ayo mafaranga yose kandi
ayabahe mu madolari nk’uko bayashakaga. Amategeko nk’ayo ya Kagame muri
Banki y’Igihugu ku byerekeye BCDI yo yaramenyerewe kuko byari bisanzwe ko
yivanga mu micungire n'imitegekere ya za Banki cyane cyane iyo byageraga kuri
BCDI. Hari igihe BNR yashatse gufunga BCDI kubera ko itari yujuje ibya ngombwa
bigenga za banki z’ubucuruzi. Icyo gihe na none Kagame yibwiriye Gouverneur ko
yareka BCDI igakomeza gukora ati: " Ese ko numva ngo mugiye gufunga BCDI,
urashaka ko tuzajya dukora gute ko uzi neza ko idufasha, ziriya Banki zindi
zikaba ari iz’abazungu". Za mashini zo gucukura diyama zaraguzwe,
zoherezwa mw'ishyamba rya KISANGANI, ariko ntizakoze igihe kinini kuko zari za
“Second hand”. Bimwe mu byuma byazo byaje gupfa habura amafaranga yo
kubisimbura, dore ko byari byanabagoye kwerekana diamant bari bamaze gucukura mu
minsi bari bamaze bakoresha izo mashini. Izi operations zose bari barazishinze
Patrick Karegeya na we agakoresha uwitwa
Hatari Sekoko wari usanzwe akoreshwa muri za operations zidasobanutse,
ariko cyane cyane zijyanye n'ubucuruzi. Ese wa mwenda wa BCDI na BNR waba
warishyuwe? Cyangwa abaturage bagowe ni bo bazatanga umusanzu wo kwishyura?
Ubwo
bayogozaga CONGO bayisahura, mu Rwanda naho ntibari baharetse. Bacuraga imigambi
yo gukumira umunyarwanda wese utari mu kazu kugira icyo akora mu Rwanda
batarimo. Urugero ruzwi cyane ni urw'umugabo witwa Rwayitare Miko Abanyarwanda
benshi bazi neza, wazobereye mu bya Telecommunication Cellulaire yakwirakwije
hirya no hino muri Afrika. Yashatse kuzana ayo majyambere mu Rwanda, ariko
kubera ko atashatse gukorana n'Akazu, baramuburabuje, arihangana kugeza aho
bimunanira uwo mushinga arawureka.
Akazu
kamunaniza kari gafite umugambi wo gushinga sosiyete ikora nk’ibye. Ni bwo
bashinze sosiyete yitwa " RWANDACEL". Iyi sosiyete itangira yari
ihuriyemo na MTN ya SOUTH AFRICA na « TRI STARS ». Mu isaranganya
ry’imigabane, MTN yagombaga kuzana ubumenyi (Technologie) naho « TRI
STARS » ikazana amafaranga n'ibyangobwa bisigaye byose. Ariko muby'ukuri
MTN yari agakingirizo, kugirango « TRI STARS » ibone aho itangirira
dore ko na nyuma bidatinze, MTN yaje kwegura, RWANDACEL igasigaranwa na « TRI
STARS » yonyine. RWANDACEL ifite n'umugambi wo kugura RWANDATEL kugeza ubu
yari iya Leta. Iyi RWANDATEL yabanje kuyoborwa n'umwana w’akazu Sam Nkusi ubu
wagizwe Sekereteri wa Leta nyuma yo kuba Umuyobozi Mukuru wa ELECTROGAZ. Sam
Nkusi ari mu nkoramutima za Kagame, zishinzwe kugwiza umutungo w’Akazu,
bashaka amafaranga n'ibigo bayashoramo.
Ubu
haravugwa ko « TRI STARS » yaba ifite umugambi n'inyota yo kuzagura
RWANDATEL na ELECTOGAZ bahereye ku cyifuzo cya Banki y'isi yose (Banque
Mondiale) cy' uko ibigo byose bya Leta byakwegurirwa abikorera ku giti cyabo.
Iyirukanwa n'ifungwa bya Joseph
Mugenga wahoze ayobora ELECTROGAZ bikaba bifitanye isano n'uwo mugambi. Ubundi
iyo bagiye gukora ibintu nk’ibyo, batangira gukoresha iterabwoba bica cyangwa
bafunga abantu bose bababangamiye. Ubu twandika haravugwa inkuru y’uko
ELECTROGAZ yaba imaze kwegurirwa isosiyete y’indage. Tuzabibakurikiranira
neza. Inzu ubuyobozi bwa RWANDATEL na RWANDACEL bakoreramo yaguzwe ku buryo
bw'igitugu cy’Akazu. Inzu yari iya « CAISSE SOCIALE DU RWANDA (CSR)»
kandi yari yaranze kuyigurisha. Akazu gategeka kuyigurisha kandi kayigura ku
gitugu, gatanga amafaranga atagize aho ahuriye n'agaciro kayo. Ibyo byaje
kuviramo uwari umuyobozi wa CSR, Pius Ndayambaje,
gusezererwa kuko yari abangamiye igurishwa ry'iyo nzu. Yaje gusimburwa
n'umwe mu nkomamashyi, François Ngarambe wahoze ayobora COGEAR.
Mu
gusahura igihugu no gukenesha abaturage, Akazu kishingikirije politike ya
Privatisation ya Banki y'isi yose (Banque Mondiale) na FMI . Ubu Akazu kamaze
kugura ibigo hafi ya byose bya Leta ku mafaranga ya nyirarureshwa. Abakozi
bakoraga muri ibyo bigo bakirukanwa nta nteguza, nta n’imperekeza. Mu gushuka
Abanyarwanda n’amahanga ko habaye ipiganwa kandi ko byakozwe mu mucyo,
bazanaga ama sosiyete cyangwa abantu ku giti cyabo (cyane cyane abanyamahanga
nk’abagande bacyumvikana) na South Africa, bakorana n’Akazu, bakitwa ko ari
bo batsindiye igurwa ry’ayo ma sosiyete ya Leta.
Mu
ngero nyinshi twatanga, hari « Sucrerie de Kabuye » yaguzwe na
Madvani wari uvuye Uganda ; Privatisation ya « Hôpital ROI FAYCAL »
yafashwe n’abari bavuye SOUTH AFRICA, « Hotel Kiyovu », « Guest
House Kibuye », « Hotel des Diplomates », « Imprimerie
nationale » ngo yaguzwe na intersec, n’izindi.
Ibi
ntitubivuze twirengagije ibyiswe ONG byaremwe n’akazu bigahabwa amafaranga ya
Union Européenne na HCR, urugero ni nka Rwanda Development Organization, major
Furuma Alphonse yanyunyuje kugeza ubwo ashatse kuyihitana, ntitwibagiwe
Benishyaka bashinze Anne Numutari Karemera, muka Koloneli Karemera ndetse na
muka Rusagara, ikakira amafaranga atabarika yafashije mu kubaka amazu no gukiza
bamwe mu banyakazu kandi byitwa ngo ni ugufasha abapfakazi, nta n’icyo tuvuze
kuri Muvumba project n’ibindi byose byaremwe na cyama ngo biyishakire
amafaranga aho aboneka hose. Abibuka
amateka ya 1996 bibuka umudamu Jacqueline Rukeba wayoboraga RWAHO ahitamo
kwihungira kuko RWAHO yayoboraga yari yagerageje
kwita ku bibazo by’abapfakazi b’intambara, ikavutsa isoko Benishyaka
yabirishaga itabikora .
Agahomamunwa
mu busambo bw'Akazu ni amarorerwa bakoreye aborozi bo mu ishyamba rya GISHWATI
biganjemo ABAGOGWE. Akazu n'abambari bako mu gushaka kwikubira ibyiza byose,
bashatse kwigarurira inzuri za GISHWATI. Dore ko hari hamaze kuba heza cyane
kandi abo borozi benshi bari baravuye hakurya muri Congo-Masisi (ariko bakomoka
muri ako karere ka GISHWATI n'ahahegereye) aho bari basanzwe bafite inzuri nziza
zinaruta izo za Gishwati. Bazanye ubumenyi bwinshi mu byerekeye ubworozi no
gutunganya ibibukomokaho. Umugambi wo kwirukana abo borozi n'abandi baturiye
ishyamba rya GISHWATI uracurwa, Intambara y’abacengezi iba ibaye urwitwazo,
batangira kwica abo borozi bari biganjemo abagogwe, bashimuta inka amanywa
n'ijoro, byose babigereka ku bacengezi ariko ukuri kuranga kuramenyekana kuko
ibimenyetso byaje kuboneka ndetse bamwe mu babirokotse benda no kubizizwa. Ubwo
Akazu gatangira gucisha amatangazo kuri Radio Rwanda ngo aborozi bo muri
Gishwati kimwe n'inka zabo bamazwe
n'abacengezi. Abarokotse muri abo borozi bagerageje gutakambira ubutegetsi
banerekana ibimenyetso by’aho inka zabo ziri n’ababiciye (kuko zimwe
zagurishwaga bareba, izindi zikajyanwa mu Mutara ku manywa y'ihangu bareba)
ariko ntacyo byatanze. Kagame ubwe yabemereye ko Leta izabashumbusha kandi
igahana abasirikare babigizemo uruhare. Ubushimusi bw’izo nka n'iyicwa
ry’abo bantu byakoreshejwe mbere na mbere n’abasirikare Charles Kayonga na
Ngoga witabye Imana. Kugira ngo bamukize umujinja w’Abanyarwanda bose ibya
Gishwati byababaje, Kayonga bamwohereje mu mahugurwa murii Amerika agarutse
bamugororera kuba umujyanama wa President Kagame mu bya gisirikare, none ubu
yagizwe umugaba w’ingabo zo ku butaka. Ibya Gishwati n'abagogwe byo bisaba
n’irindi perereza rirambuye kandi rikozwe mu bwisanzure buhagije, kuko
byahitanye abantu benshi b’inzirakarengane, abandi ubu barataragira za Kibuye,
Gitarama na Gikongoro. Ubwicanyi bwahakorewe bugomba gushyirwa ahagaragara
ababukoze bakabuhanirwa by’intangarugero.
Ubuswa,
ubusambo no gusesagura umutungo w’Igihugu
Uretse
ubusambo n'ubusahuzi biranga Akazu, Guverinoma bayoboye irangwa no gucunga nabi
umutungo w'Abanyarwanda. Leta yabo ntiyitaye ku bukene bw’Abanyarwanda benshi
(80%), ahubwo bifata nk’abayobora igihugu gitunze ibya mirenge. Ntibatinya
kugendera mu mamodoka ahenze bikabije. Perezida Kagame kuva akiri na
Visi-Perezida ntazuyaza mu gukodesha indege (Jet) ihenze mu ngendo ze kandi uwo
yasimbuye, Pasteur Bizimungu yarakodeshaga indege y'umucuruzi w'umunyarwanda ku
giciro giciriritse. Ubu Kagame yujuje umutamenwa mu Kiyovu cy’abakire ahahoze
inzu ya Perezida Habyarimana n’undi yubatse i Nyarutarama. Ubu ngo yaba
arambiwe ibyo gukodesha indege mu byerekeye ingendo ze akaba agiye kugura
« Jet » ye bwite na Helicoptère yamukorewe by’umwihariko, ibi
bikaba byarashinzwe Dr Emmanuel
Ndahiro.
Umwera
uturutse ibukuru rero bucya wakwiriye hose. Abaminisitiri kimwe n'abandi bakozi
ba Leta bitewe n'uko bagenda begera Akazu cyangwa bakabera abambari, ubu
bagendera mu mamodoka ahenda cyane.
Ikitwa
« Ranch » (ferme), buri munyakazu cyangwa umwambari wabo agomba
kuyigira, niyo yaba nta sambu afite agomba kureba uwo ayinyaga. Baramwimura nta
kabuza, bamuhaye amafaranga bo bishakiye cyangwa banamwambuye; ubwo bakahakubita
senyenge(fil barbelé). Umuturage n'abe bakagwa ku gasi, bakicwa n'inzara
n'ibindi byose bizanwa no kubura aho kuba no guhinga.Kuva muri 1994, u Rwanda
ruyobowe n'Akazu karangwa no kwica, gusahura no gucunga nabi iby'abanyarwanda.
Ubu Ruswa, Magendu na Incompétence byahawe intebe. Abanyakazu nibo bari ku
isonga y’ibyo byose.
Birirwa
bavuga ngo barwanya ruswa, ngo bashinze ibigo nka “Tender Board »,
« Rwanda Revenue Authority », « Privatisation »,
« Auditor General », « Inspector General » n'ibindi.
Nyamara ibyo byose ni ibyo kujijisha Abanyarwanda no gusabisha mu mahanga.
Ruswa, Magendu na Mismanagement byose bikorwa kandi bigahabwa umugisha n'Akazu
Kayobowe na Kagame ubwe ku buryo kubirwanya ukaramuka ari aha Nyagasani.
Ubu
indirimbo igezweho ngo ni uko Kagame na Guverinoma ye babaye intangarugero muri
“good governance”(bonne gouvernance). Nyamara ni ukwitonda kuko mbere gato
y’intambara yo mu kwakira 1990, u Rwanda rwa Habyarimana rwitwaga Ubusuwisi
bw’Afrika(la Suisse de l’Afrique). Uwashaka kandi yakwibuka ukuntu muri za
80, animasiyo ya Muvoma yahindaga ngo “Inzara izanyura he” kandi ubwo
abaturage yabamariye ku Gikongoro.
Muri ibyo byose ariko abantu biringiye ko Paul kagame ngo natorwa azakora
uko ashoboye akarerkurira abantu duke ku mutungo w’akazu, ngo bikaba byatuma
icyizere cyabuze kigenda.