FPR-balinga irarwana n'ibihwihwiswa!
Ubushize twababwiraga ko DMI na External
Intelligence bahagurukiye guhiga abantu bakwirakwiza "ibihuha"
n'ubwo abenshi mu banyarwanda basanga ibyo Ndahiro na Nziza bita ibihuha ari
ukuri gusa gusa ndetse twabyita "ukuri kubaka" nka kumwe
nyakuzabiryozwa yisabiye.
Haremwe amatsinda abiri ashinzwe kumenya,
kugenzura no kurwanya bishobotse abo banzi b'igihugu bakomeje
gukwiza "ibihuha" uretse ko ubundi bakagombye kwitwa abatabazi b'igihugu
ariko koko bakaba ari abanzi b'akazu ka FPR-balinga.
Itsinda rya mbere rigizwe na Cpt Kamari ukorerea
mu biro bya Dr Ndahiro Emmanuel, Bideri Joseph uyobora Orinfor na Ndahiro
ubarizwa muri Présidence. Abagize iri tsinda bashinzwe gusubiza ibyandikwa ku
kazu bigasohoka ku mbuga za internet. Ngaho rero bamwe bihaye kwamagana no
kumenya amazina y'amatazirano/noms de code bazadutahurire ayo aba bambari ba
Mzee-Kidjana bakoresha mu rugamba rwabo.
Itsinda rya kabiri riyoborwa na Nziza Jacques
rigizwe na Rushema wari usanzwe ashinzwe kuneka abacuruzi cyane cyane
abitwaga "fourteen", Ntazinda na Rudahunga. Aba bakaba bashinzwe
kumenya no gukurikiranira hafi ibihwihwiswa muri Kigali.
Uyu Ntazinda ni wa wundi uhagarariye Cyama muri
Intersec no muri Imprimerie nationale kuva aho yeguriwe Intersec, akaba
anazwiho kuba umubandi w'umuhotozi kabuhariwe dore ko na mbere y'intambara yo
muri 1990 yari yaraciriwe urwo gupfa kubera ubujura n'ubuhotozi bukoresha
intwaro kandi abazi gusesengura ibintu n'ibindi bemeza ko uyu mwuga we ari wo
wamuhuje na Mzee-Kidjana mu gihe yari akitwa Pilato. Ikindi ni uko Ntazinda
w'umunya Rwamagana yari ashinzwe kuneka abanya Kibuye mu gihe cy'iyeguzwa rya
Sebarenzi n'ihunga rye ariko cyane cyane mu bihe by'iyicwa rya Kabera Assiel. Uko
kuneka abanya Kibuye ngo byaramworoheraga cyane kubera "ubucuti"
yari afitanye na nyakwigendera Nyemazi Amoni na Uzzia.
Rudahunga Jean Marie mwene Nyirinkindi we ni
umusore uzwiho kuba umunyamugi cyane akagira ibiganiro bisetsa cyane dore
ko na Mzee-Kidjana cyera atarahindurwa ruhururu y'imicafu yose nk'amatiku,
gusebanya n'izindi gasiya zose yajyaga amuhamagaza ngo amwisekereze cyangwa
ndetse Mzee mwenyewe akamwisangira aho yakoreraga kuri Cercle sportif mu
Rugunga. Kagame rwose yari yaranategetse ko Rudahunga atajya abura na rimwe mu
bamuherekeza mu ngendo ze zose. Hari igihe bamwe mu bategura ingendo za Mzee
bihaye kutamushyira ku rutonde rw'abagombaga kumuherekeza ariko ntibyabaguye
neza kuko Kidjana yari abakuyemo izo kotsa. Kandi rero uwo musore uzi
gushyenga yari yaranatanze umusada mu byo ashoboye mu gihe cy'intambara FPR
ihanganye na MRND. Umusanzu we mbese twawugereranya n'uwa ba Musabyimana
Célestin na mucuti we Freddy(Intertrade) baje no kubihemberwa begurirwa iduka
rya Mugenzi Justin uri mu kiruhuko Arusha. Iryo duka ryari ryuzuye ama pièces
de rechange y'amamodoka y'ubwoko bunyuranye cyane cyane ama pneus bakaba rero
barakomereje aho Mugenzi yari agejeje ubu bakaba babarirwa mu bacuruzi b'imena
muri Kigali.
Ntituzi icyatumye Rudahunga adahembwa kimwe na
bagenzi be uretse ko ashobora kuba yarihitiyemo cash dore ko usibye n'uko
itamugwa nabi ntayobewe amayeli y'Inyenzi zishobora kwisubiza "ibyazo"
nta nteguza. Hari n'abandi basore n'inkumi dore ko zanasabwe kuvugisha "ukuri
kubaka" birirwa bajagajaga umugi wa Kigali ngo bamenye abanzi n'abakunzi
ba Cyama ingobyi iduhetse twese uko twakabaye!!!
Indi nkuru rero ni uko inshuti za Kayumba
Nyamwasa zikomeje guhigirwa hasi kubura hejuru. Muri abo twavuga nka
Munyampirwa Pascal bavugaho kuba yari afatanije na Kayumba mu bucuruzi bwa
Duty Free Shop, Hôtel n'ubukerarugendo. Ubu Guest House yo ku Kibuye yari
amaranye imyaka 8 yarayiguze muri privatisation, "Leta" yiyemeje
kuyisubiza. Ubwo kandi byumvikane neza ko ba nyiri Hôtel
Intercontinental bashaka kwagura ubucuruzi bwabo mu gihugu cyose, Guest House
yo ku Kibuye rero ikaba igomba kuba succursale ya Intercontinental Hôtel.
Ubwo n'abandi mukorera muri za provinces murarye muri menge! Nkawe mucuruzi
mushya Muvunyi Pawulo, wagombye kwibwiriza ugasubiza iby'abandi.
Twavuga kandi umunyenyanza Paul Ruhamyambuga
uhamagarwa ubutitsa kwa Nziza kwisobanura kimwe ndetse na mucuti we muri
"fourteen" umunya Kibuye Uzzia na Edgar utajya arengwa n'imijugujugu
dore ko yigeze gufungwa azira amakimbirane hagati y'ibipande byari
byegamiye kuri Kayumba na Karenzi Karake nyuma akaza kwifungurirwa na mwenyewe
Mzee-Kidjana. Icyo gihe ndetse yasanze urugo rwe rwarasenyutse. Abamufunze
bari bitwaje urupfu rw'umusirikare wishwe na grenade agapfira mu i camion ya
Edgar yari yafatiwe ku mupaka w'i Gatuna itwaye magendu y'itabi.
Uzzia mwene Pastor Amoni we anakekwaho kuba
agambanira bene wabo b'abanya Kibuye ku kazu ka Cyama dore ko na Madamu
Jeanette Kagame ubwe yigeze kuba akodesha kwa Uzzia aho yacururizaga amata
hariya hafi ya rond-poind iruhande rw'icyahoze kitwa Imprimerie nationale.
Wa mutegarugori Edith Gasana na we ni uwo
gusabirwa kuko urebye uko ashakishwa aririwe ntaraye. Ndahiro yahagurukiye
kuzamukenesha akamucupiza ngo ya Office ye Habamenshi aregwa kuba
yareguriye isoko mu buryo butemewe igafungwa maze nyirayo akajyanwa imbere y'ubucamanza.
Ntiwabona asanze shebuja Bizimungu Pasteur muri 1930 n'ubwo byari bizwi ko
batumvikanaga kugeza n'aho Perezida yaba yararijije uwo mwari bari mu rugendo
i Kampala.
Ibyo ndetse byaje kubyara amahane muri
Guverinoma nyuma y'uko Edith agiye kuganyira Minisitiri we wari Birara
maze uyu musaza ntiyazuyaza kubaza ukuntu abantu b'abagabo batinyuka kuriza
abari babahohotera. Ngaho rero Edith itegure kuzisobanura, rarika inshuti zawe
zirimo n'iz'i Bugande utibagiwe na l'ex Premier Ministre w'Uburundi Ndimira
mufatanije business. Ubu Nziza ntagisinzira ashakisha ibimenyetso byose
bizifashishwa mu kukurega no kugucupiza. Mwari warezwe neza haguruka wambaze
abasokuruza nibyanga nawe unyaruke wiragurize nk'abandi kuko uwo Cyama yitumye
kumuhusha ni hamana. Aha ho ndaguhakaniye amarira nta cyo yakemura, dore ko
ibyawe byagiye gucika bikaba na mucuti wawe Mazimpaka Patrick baramukwepesheje
dore ko amacenga yo mu nyenzi ari amayobera.
Turasoza tugaruka kuri affaire Karegeya.
Uyu mugabo na n'ubu ntawuzi irengero rye n'ubwo akomeje kuvugwaho byinshi
binyuranye. Ntawahamya rwose ko Col Karegeya akibarizwa ku isi y'abazima dore
ko na Kabarebe James umugaba w'ingabo ukubutse mu Bubiligi yirinze kubonana n'abanyamatsiko
b'i Buruseli batajyaka kubura kumuhata ibibazo birimo n'ibura-fungwa-yicwa
rya Karegeya Patrick. Twamenye ko Kabarebe yari yatumiwe mu muhango wo
gusoza amashuri y'abasirikare be bigaga mu Bubiligi akaba ndetse yarabikoreye
mu ndege akabatahana ngo ejo batazatawanyika nk'aba Congo ya Kabila kuko
impamvu zo gutawanyika si zo zabura.
Biracyaza
"Popinfo ToutYeuxToutOreilles" <pop_info2005@yahoo.fr> |
Date: Sun, 31 Jul 2005 20:10:58 |
|