Ariko FPR yabaye
champion mu guhuzagurika koko:
1. Ngaho babwiye abaturage ngo nimuteme insina, ngo murandure ibijumba, ngo
muhinge indabyo
2. ejo bati kuva uyu munsi ni icyongereza gusa igifaransa kivuyeho kandi
formation izamara amezi abiri ku barimu bazigisha icyongereza batumva nabo (ibaze
abanyeshuri uko bimeze)
3. ngaho barongeye bati turwanye nyakatsi abazirimo basenyerwa hutihuti
batarabona aho bikinga imvura ibanyagira n'ibibondo byabo
4. ejo bati ba kavukire Kigali mutuvire mu mujyi ariko bagasenyerwa
bataranahabwa iyi ntica ntikize babakinga mu maso itazanavamo indi nzu
5. bakongera bati buruse z'abanyeshuri b'abakene zivuyeho kugeza ho ministre
avuga ati nibajye gukubura imihanda babone ayo kwishyura. Akaga karagwira uyu
muministre yarahembwe ubu ambasada aho amariye kwishongora ku bakene.
6. muri kaminuza abanyeshuri ntibakirya basangira isahani imwe ari batatu nabwo
rimwe ku munsi, ubwo se baziga batsinde igifu kirimo ubusa ?? Nyuma ukumva ngo
barangiza batazi kwandika ibarwa isaba akazi. Bakwiga bate bashonje ??? Ese kuki
badahabwa inguzanyo bazishyura barangije ???
7. mu bucamanza ho ntiwavuga akarengane kuzuyemo aho abatavuga rumwe na leta
baboreye mu munyururu kimwe n'abanyamakuru
8. Ubu haravugwa ikimenyane gikabije mu itangwa ry'akazi ku buryo umwana wa
rubanda ugize amahirwe yo kurangiza ishuri yibera shomeri imyaka n'imyaka ishati
n'ipantalo byaramucikiyeho
9. ndetse uyu munsi abantu bamwe baribaza bati ariya magufa yanitse ku gasi
azashyingurwa ryari ?? Ese hari umutegetsi ufite bene wabo utarashyinguwe nawe
amagufa y'abe yanitse ku gasi ?? Umuco nyarwanda wo kubaha abapfuye wagiye he ??
Genocide yarabaye abayikoze bagomba guhanwa ariko leta ntigomba kubuza abiciwe
gushyingura bene wabo mu cyubahiro.
10. Demokarasi yo iracyari kure nk'ukwezi kuko ishyaka riri ku butegetsi RPF
rigenera imyanya amashyaka y'inkomamashyi gusa abandi rikanaga mu buroko, kandi
rikomeje no kwaka imisanzu abaturage batanayirimo ku ngufu. Ese ayo mafaranga
ajya he ??? Ese andi mashyaka yemerewe kubikora ???
Njya numva ko muri FPR harimo abantu bize, nkaka kajagari kose kava he ? uku
guhuzagurika muri décision bizarre biva he ?? Abantu bajya bibaza ikintu gituma
abaturage bahaguruka bagakora revolution ??? Ubu se nkibi byose abanyarwanda ko
bakomeza kubyihanganira umunsi byabarenze ninde uzabahagarika !!!!! Izo ngabo
murata mukeka ko zizabahagarika ???
Iyo umuntu yitegereje ibi byose bigaragara ko RPF idashoboye gukemura ibibazo
by'abanyarwanda. Niba batikubise agashyi ngo bagirane ibiganiro n'amashyaka
akorera hanze ngo bige uko ibyo bibazo byakemurwa mu mahoro amaherezo
bizakemurwa nkuko byagenze muri Tusinia , Egypte, dore ko byanageze no muri
Uganda hafi y'iwacu.
Gusuzugura umuturage, kumukenesha ubishaka, guhombya abacuruzi ngo wikubire
ubucuruzi bwose , kwigwizaho ubukire no kutita ku bakene no kutabona ubukene
bwugarije rubanda ngibyo ibyananiye FPR kandi bizayihirika. Ngiyo Système mbi ya
RPR tujya tuvuga itagishoboye gukemura ibibazo by'u Rwanda. Uko bucya niko
ibibazo bidogera none se amaherezo azaba ayahe ???
Dore nkubu FPR yanze inzira y'amahoro yo kugirana dialogue na opposition, ahubwo
igafunga utavuga rumwe n'ubutegetsi wese, abanyamakuru bata mu buroko iyo bagize
Imana ntibicwe, aba opposants barahigwa bukware aho bahungiye, ubu se FPR ibona
solution ari iyihe koko ??? Amaherezo ni ayahe ??? Ejo ibintu nibihinduka abantu
bari mu myanya y'ubutegetsi bazatubwira ngo iki ??? Ngo Kagame yaratubeshyaga ,
ngo Kagame ibi nibi ??? Kuki niba ababeshya se mutitandukanya na système mbi
nkuko bamwe babikoze ?? Aho kwiruka inyuma yabitandukianyije na système mbi
ahubwo nimwige uko mwakosora ayo mafuti ya système yanyu ya RPF.
Nta kibi nko gusuzugura rubanda koko. Habyalimana yasuzuguye impunzi azibuza
gutaha kugeza ubwo zimucanyeho umuriro. None se nibyo na RPF itegereje ??? Ko
yanga dialogue aba opposants bamaze imyaka bayisaba ubu yaba yifuza gusubiza
abanyarwanda mu ntambara ??? Uyu munsi FPR niba ifite ingufu za gisilikari
ntibivuga ko intambara itangiye byose bitahinduka. Kuko nuwo musilikari wizera
nawe ako karengane kamugeraho abana n'abandi baturage gakorerwa ashobora
guhindura ishati intambara igafata indi sura.
Sinzi impamvu abayobozi b'u Rwanda babaroze kutareba kure no kutagira vision à
long terme ahubwo bagakora nk'abatazarubamo. Ngo so ukwanga akuraga urubanza
rwamunaniye none koko abanyarwanda tuzahora turagwa umurage mubi w'amashyaka
ategeka koko ??? Nguwo umurage mubi w'ingoma ya cyami yakandamizaga rubanda,
nguwo umurage mubi wa Parmehutu, nguwo umurage mubi wa MRND-CDR, none n'umurage
wa RPR nawo uzaza umeze nka rya cwende. Ngo akabaye icwende ntikoga, ngo niyo
koze ntigacya, kandi niyo gakeye ntigashira umunuko. Ihanuka rya FPR ryo rizaba
spectaculaire kuko ntibazanasobanukirwa nuko bigenze. Ngayo nguko.
Isomere nawe vision 20-20:
http://www.igitondo.com/spip.php?article1600
HARAHAGAZWE !!!!
TITO KAYIJAMAHE
Montreal.