SITE DU PARTI MDR - SITE Y'ISHYAKA - ISHYAKA, ISHYAKA, ISHYAKA NYINE. ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI MURI REPUBULIKA

 

En attendant le beau temps, voici l'organisation territoriale transitoire mise en place par le FPR vs organisation communale habituelle

        Communes

1 Karama

MDR GIKONGORO
Nta kintu kiriho 

SOS:Abaturage baratabaza

Abaturage bava mu turere twa Gitarama, Kibuye na Gikongoro twegeranye na Mbirurume na Nyabarongo baratabaza. Aho ni ahahoze ari muri za sous prefectures za Birambo muri Kibuye, Kaduha muri Gikongoro na Ruhango yo muri Gitarama. Muri ako karere rero mu itumba rishize(2002) imvura yatwaye amateme atatu yari ahari none ubwigunge bumereye nabi abaturage. Ayo ni:
- iteme rya Kilinda kuri Nyabarongo aho bisi itagishobora kwambuka 
- iryo mu Nyabukono ( iteraniro rya Mwogo na Mbirurume)
-  n'irindi ryari ruguru aho Mbirurume ituruka. Uretse ibyo guhahirana no kugenderana, ayo mateme yhuzaga utwo turere na Kigali kandi agatuma abaturage bashobora kujya kwivuriza mu bitaro by'i Kilinda.

Abaturage b'utwo turere barashimira cyane ishuri rya KIST ryashyize iteme ry'abanyabirenge ahari iteme mu Nyabukono. Nyamara ako gateme kadafite aho gahuriye n'ayari asanzwe katumye abaturage bibaza ibibazo byinshi.

-  Ese mama, ministeri zibishinzwe zabuze amafaranga yo kubaka amateme akomeye nk'ayari ahari, dore ko nko ku iteme rya Kilinda , umuhanda waho wigeze kwigirwa gushyirwamo kaburimbo hakaba hagomba iteme rikomeye?. . 

- Ese ko uruganda rwa sima rw'i mashyuza rukora, fers à beton zikaba nazo zihari(niyo zitahaba kandi dushobora kuzikorera: abavuye i Bugandi bazi uko i Kampala bazikora mu byuma bishaje ibyo rero ntibyananira KIST), kuki batwibagirwa ntibadukorere amateme? 
- Baje no kwibaza ikibazo bati: ese ni uko nta mutegetsi ukomeye dufite uhanyuza imodoka ngo yirebere ako kaga ?

- Abaturage ariko baje kumizwa nuko hari abategetsi baje gutaha ako gateme k'ibirenge ka KIST.  Bagize ubwoba bumvise ko ako gateme kashimwe, bahita bavuga ko noneho birangiye ko nta rindi teme rikomeye rizubakwa. Yego tugomba gukoresha ibikoresho biturutse iwacu mbere na mbere, ariko iteme rifite akamaro kanini naryo rigomba gukomera.

Ni ibyo gukurikiranira hafi!

Ngaho namwe nimwirebere ako gateme!

Kanda ku ifoto kugirango ibe nini


(Préfecture)®Province de Gikongoro - Intara ya Gikongoro

(Communes) ®District ou Akarere 

7 Districts :

1° Nshili (Nshili + quelques sect. de Kivu)
2° Nyaruguru (Rwamiko+ Mubuga)+ qques sect. de Kivu et Nyamagabe
3° Mudasomwa (Mudasomwa+ sect. Shaba de Kivu et Kibilizi de Nyamagabe
4° Mushubi (Musebeya+ quelques secteurs de Muko)
5° Kaduha (Karambo+Musange + quelques sect. de Muko)
6° Karaba (Rukondo, Karama et Kinyamakara)
7° Ville Gikongoro (Comm. Nyamagabe amputée des sect. de Rususa, Buremera et Kibirizi

2 Karambo
3 Kinyamakara
4 Kivu
5 Mubuga
6 Mudasomwa
7 Muko
8 Musange
9 Musebeya
10 Nshili
11 Nyamagabe
12 Rukondo
13 Rwamiko