Sebatware na bagenzi be 54 bategetswe
kwishyura ibyo basahuye
Vendredi 14 mai 2010 11h01
Florence Muhongerwa - Izuba rirashe
Nk'uko byajyenwe n'urukiko rw'ubujurire rwa Gacaca rwa Nyakabanda mu
Mujyi wa Kigali Sebatware André agomba kwishyura imitungo yasahuye mu
muryango wa Karumenyi Gerarld mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi
mu Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 113 z'amafaranga y'u Rwanda.
Ibyo bikaba bigaragazwa n'icyemezo cy'irangiza-rubanza cy'urukiko
Gacaca rwa Nyakabanda, aho binagaragaramo ko ngo uwo muryango wa ba
wari warirengagije kwishyura iby'uwo muryango wundi wasahuriwe
imitungo.
Muri urwo rukiko nk'uko bigaragara muri icyo cyemezo, umuryango wa
Sebatware ukaba wari uhagarariwe n'umuhungu we witwa Sebatware Charles
ubu uba mu gihugu cy'u Bufaransa ariko akaba yari yitabiriye urwo
rubanza ruregwamo se kuba yaba yaragize uruhare rwo gusahura afatanije
n'abandi 54 mu gihe cya Jenoside.
Nk'uko byatangajwe n'umunyamategeko wa Gacaca Gratien Dusingizemungu
avuga ko urwo rubanza rwari rumaze iminsi 3 ruburanishwa ariko
abaregwa bakavuga ko babeshyerwa.
Urukiko rwaje gusanga abaregwa ari ukwigiza nkana kuko ngo bahamwe
n'icyaha cyo gusahura umuryango wa Karumenyi.
Abarega muri urwo rubanza bakaba bari basabye ko bakwishyurwa miliyoni
635.350 ariko inteko itegeka ko hagomba kwishyurwa miliyoni 335.350
kandi Sebatware akishyuramo miliyoni 113, akaba ngo ari we ugomba
kwishyura menshi kuko abo bafatanyije gusahura 54 bavuga ko ari we
wasahuye byinshi. Abandi, buri wese akazatanga amafaranga y'u Rwanda
miliyoni 3.270.373.
Uwo munyamategeko abajijwe impamvu irangizarubanza itangwa na Gacaca
kugira ngo imitungo ihabwe bene yo avuga ko impamvu asanga itubahizwa
ngo asanga akazi gasigaye ari ak'abakesha b'inkiko kugira ngo
barangize akazi kabo .
Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabashije kuvugana kuri telefoni
n'ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Kicukiro Kamire
Kayiraba Florence kugira ngo agire icyo abivugaho, avuga ko icyo
kibazo atakizi ngo gusa hari abantu baba bararangirijwe urubanza ariko
ntibasubizwe ibyabo ngo bakaba ari benshi.