Zimwe mu nzego za leta y置 Rwanda umuhutu adashobora guhabwamo akazi (igice cya mbere)

 

  

 

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Imyaka igiye kuba makumyabiri n段tanu ishyaka rya FPR  inkotanyi rifashe ubutegetsi. Iri shyaka ryahise rishyiraho icyo ryise guverinoma y置bumwe bw誕banyarwanda. Aha icyari kigamijwe ni ukwereka amahanga ko n置bwo Abatutsi ari bo bari batsinze intambara,  ko nta gahunda yo kwikubira ubutegetsi bari bafite. Gusa ibi nti byatinze kugaragara ko ari ikinamico kuko Abahutu bashyizwe muri iyo guverinoma baje kumenya ko FPR ishaka kubagira udukingirizo kuko nta cyemezo na kimwe bashoboraga gufata kidahawe umugisha n誕gatsiko k但batutsi bari mu nzego nkuru za gisivile ndetse n段za gisilikari. Ikindi ni uko hari inzego nyinshi umwana w置muhutu atashoboraga guhabwamo akazi bitewe n置ko hari amwe mu mabanga cyangwa ubumenyi Abatutsi bayoboye u Rwanda baba batifuza gusangira n誕bahutu.

Nta muhutu ushobora gusanga mu basilikari barinda umukuru w段gihugu.

Ubusanzwe kugira ngo winjire muri RDF uri umwana w置muhutu ntabwo biba byoroshye. Kuko hari umubare ntarengwa uba ugomba kwinjizwa mu gisilikare. Uwo mubare muto cyane nawo hari zimwe muri serivisi za gisilikari utagomba kwinjizwamo. Urugero ni  itsinda ry誕barinda Kagame bazwi nk誕bajepe cyangwa republican guard. Abasilikari bashyirwa muri iri tsnida bagomba kuba ari intoranywa z但batutsi batavangiye kandi bagatanga amazina ya bamwe muri bene wabo bazwi ku buryo winjizwamo udashidikanywaho na gato. Impamvu ibi bikorwa ni uko FPR izi uburyo Kagame yahemukiye Abahutu bityo bakaba batatuma hari umwana w置muhutu ufite imyitozo yihariye wegera umukuru w段gihugu. Uretse iyi myitozo yihariye kandi abajepe boroherwa no kumenya amwe mu banga y段bukuru kubera ko abayobozi babo iyo bavugira kumatelefone n置bundi buryo bw段tumanaho aba basore bashobora guta mu gutwi amwe mu mbanga ya leta y誕gatsiko.

Nta mwana w置muhutu ushobora gushyirwa mw段tsinda ry誕bacomando(special force)

Iri tsinda ry誕bacomando riba rifite imyitozo yihariye haba mu kurwanisha imbunda zisanzwe cyangwaa bimwe mu bice by置mubiri. Aha rero iyo bagiye gutoranya abasilikari barijyamo ikigederwaho ni ukuba uri umututsi utavangiye kandi ukaba uri umusore w段ntarumikwa. Impamvu nta mwana w置muhutu ushobora kwinjizwamo ni uko aba basore bahabwa imyitozo ikomeye ku buryo aribo batabara aho rukomeye mu gihe abasilikari basanzwe baba bananiwe. Akaba ariyo mpamvu leta ya Kagame idashobora guha amahirwe umwana w置muhutu bitewe n置ko ihora imwishisha kubera ubuhemu yagiriye abahutu kandi ikaba izi neza ko abana babo batabwibagiwe.

Urwego rw段gihugu rushinzwe iperereza n置mutekano (NISS) 

Uru ni urwego kabuhariwe mu buzima n置mutekano  w段gihugu bya buri munsi. Hari abahutu bazi ko barukorera, ariko ari ukwibeshya gukomeye baba bafite. Abahutu bakorera uru rwego bahabwa utumisiyo duciriritse two kwicisha bene wabo cyangwa kubakuramo amakuru, ariko ubusanzwe indiba y誕mabanga uru urwego ruba rufite ntabwo umuhutu ashobora kuyaca urwaho m置buryo bumworoheye bitewe n置ko imyanya ikomeye ihabwa Abatutsi gusa. Ikindi ni uko abahutu bakorera uru rwego nta masezerano y誕kazi baba  bafite kuko bakenerwa gake gashoboka. Muri make ntabwo aba ari abakozi bahoraho b置ru rwego.

Urugero : uru rwego rugira abakozi mu turere twose uko ari mirongo itatu mu Rwanda. Muri buri karere haba harimo umukozi umwe ushinzwe kumenya amakuru yose uko yakabaye yaba ameza cyangwa amabi ku mutekano w段gihugu. Uyu atanga raporo mu nzego z置mutekano zaba iza gisilikari cyangwa iza gisivile. Uyu aba afite amakuru yose kugeza aho agomba kumenya n置mwana uba wavutse mu karere niba ari umuhutu cyangwa umututsi. Muri make n置bwo leta ya FPR yirirwa iririmba ko amoko yaciwe, iki ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko buri mezi atatu mu gihugu haba ibarura ryo kumenya abana baba bavutse kugira ngo bamenye umubare nyirizina w誕baturage u Rwanda rifite hashingiwe k置bwoko. Izi mpamvu zose n段zindi tuzababwira ubutaha akaba ari zo zituma uru rwego rudashobora guha akazi umuhutu bitewe nuko rukungahaye ku bwiru bw誕makuru.