http://www.veritasinfo.fr/2019/05/timothy-b-reed-wabaye-umukozi-wa-loni-arashinja-paul-kagame-gukora-jenoside-mu-rwanda.html
 


 

Timothy B Reid arashinja Paul Kagame gukora jenoside mu Rwanda!

 veritas   12 Mai 2019   5

alt

Timothy B Reid yabaye Inzobere n'umushakashatsi w'umuryango w'abibumbye ONU akaba yari ashinzwe gukora iperereza ku byaha bibangamira uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Timothy B Reid kandi yayoboye itsinda rya ONU mu Rwanda no muri Congo  ryari rishinzwe gusububiza mu buzima busanzwe abarwanyi bari mu mitwe inyuranye yagaragaye muri ibyo bihugu. Kubera imirimo ikomeye yari ashinzwe, iyi mpunguke ya ONU yashoboye gukora ubushakashatsi ku byaha bikomeye by'ubwicanyi Paul Kagame yakoreye mu Rwanda no muri Congo, maze ifata umwanzuro wemeza ko Paul Kagame yakoze jenoside y'abanyarwanda n'abakongomani akaba agomba gushyikirizwa ubutabera. Dore uko abivuga mu nyandiko yagejeje ku itangazamakuru mu kwezi kwa Mata uyu mwaka (2019):

 

Kimwe icya kane cy’ ikinyejana kirarangiye, tukaba tugeze mu gihe gikwiye ngo hagaragazwe uruhare rwa Paul Kagame n’amahanga yamushyikiye mu gukora jenoside yabaye mu Rwanda. Ni muri iki gihe kandi tugomba gushyira kukarubanda ibikorwa by’iyicarubozobyakozwe mu myaka yakurikiyeho nyuma y’iyo jenoside. Igihe kirageze ko ibihugu by’iburayi bikomeza gufasha Paul Kagame na byo bimenya ko ibibi Kagame yakoze bizwi kandi bigomba kwamaganwa. Mu gihe twibuka Ku nshuro ya 25 jenoside yabaye mu Rwanda, ntitwakomeza kwirengiza uruhare leta (gouvernement) iriho muri iki gihe i Kigali yabigizemo. Ntitwakwirengagiza kandi uruhare rw’umuryango mpuzamahanga (ONU) kugeza ubu utarashobora kumenyesha rubandauruhare rwayo muri iyo jenoside.

 

Umwaka wa 1997- 1998 wabaye umwaka mubi cyane kubera ubwicanyi bwabaye kandi jenoside yari yararangiye. Icyo gihe  (Timothy B.) nakoraga mu muryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu nshinzwe iperereza mu Rwanda muri perefegitura ya Gisenyi na Ruhengeri. Muri icyo gihe nari mu Rwanda, abantu barenga ibihumbi bibiri (2000) bicwaga buri kwezi bishwe na leta y'u Rwanda. Ubwo bwicanyi bwabaga buyobowe n’abatutsi bari Ku butegetsibafatanije n'abasilikare b'inkotanyi (RPF) ku ruhande rumwe, naho ku rundi ruhande, ubwo bwicanyi bugakorwa n'abo iyo leta yitaga abanzi bayo b'abahutu bitwaje intwaro bayivumbuyeho bari barahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (icyo gihe yitwaga Zaïre).

 

Ukuri ni uko amakuru yandikwa n’ibinyamakuru by’i Burayi no muri Amerika kuri jenoside yabaye mu Rwanda atandukanye kure cyane n’ukuri nyako kuri ubwo bwicanyi ndengakamere.  Filime mbarankuru ya ”Holy wood rersus” itubwira ko abatutsi bishwe n'abagome b'abahutu; urwo akaba ari urugero rumwe rw'amakuru y'ibinyoma kandi abogamye yatangajwe cyane kuri ubwo bwicanyi yirengagiza cyane amakuru ari muri za raporo  z’ukuri avuga ubwicanyi bwakozwe n’abasirikari b'abatutsi babukorera abahutu b’abasivili. Amateka ya jenoside yo mu Rwanda ntabwo agomba kugarukira ku gitekerezo mbarankuru nacyo cyuzuye ibinyoma cyatangajwe na ”good versus evi” kivuga "abantu babi n'abeza" gusa.

alt

Amateka y'ubwicanyi mu Rwanda arenze kure icyo kinyoma cya filime mbarankuru: uko byamera kose ariko bamwe mu banyapolitiki b’i Burayi na Amerika barimoTony Blair, Bill Clinton na Hillary Clinton, uwahoze ari umunyamabanga mukuru muri minisiteri y”iterambere mu Bwongereza witwa Claire, bakomeje gukuririza no gushyigikira icyo kinyoma kandi bazi neza ko kibogamiye inyungu za FPR. Iyi myifatire y'aba bayobozi yatumye nta muntu ushobora kumenya neza ibyabaye mu Rwanda mu byukuri. Umwe mu bagize uruhare mu gushimangira icyo kinyoma nk'ukuri ni Louise Arbour, muri iki gihe akaba ari umunyamabanga mukuru muri Loni (ONU) akaba ashinzwe abinjira n’abasohoka.  Louise Arbour akaba kandi yarakoze imirimo ikurikira muri uwo muryango, yabaye:

 

-Komiseri mukuru muri Loni ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

-Umuyobozi (Présidente) wa Komisiyo mpuzamahanga ishinzwe ibiza.

-Umushinjacyaha mukuru mu rukiko mpuzamahanga k'u Rwanda(ICTR).Iyo myanya yose Louise Arbour yakozemo aho kugirango ayikoreshe afasha abantu kumenya ukuri ku ihonyorwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu rikorerwa mu Rwanda,byamuhaye ahubwo umwanya  wo kudaha agaciro no guhisha raporo zakorwaga kuri ubwo bugome.

 

Ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida w’umuhutuJuvénal Habyalimana, ari kumwe n'umugaba mukuru w’ingabo Déogratias Nsabimana nawe w’umuhutu kimwe na Prezida Ntaryamira Cyprien w’u Burundi, niryo ryakomye imbarutso ya jenoside yabaye mu Rwanda. Icyo gikorwa cy'iterabwoba nicyo cyasembuyeintambara mu gihugu  cy’Uburundi igahitana nayo ibihumbi by’abantu benshi, icyo gikorwa cy'iterabwoba kandi cyatumye hatangizwa gahunda yo gutera igihugu cya Congo (Zaïre)  bitwaje kujya guhigayo abahekuye u Rwanda! FPR kandi yitwaje iyo ntambara iboneraho gusahura umutungo umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ubwo busambo FPR n’abasirikari bayo babugezeho babifashijwemo na leta y’u Rwanda iyobowe na FPR; muri ubwo busahuzi,batewe inkunga na none na bimwe mu bihugu by’ibihangange. Abo bose bakaba barakomeje kubeshya isi ko jenoside mu Rwanda yateguwe na leta ya Habyalimana.

 

Nyamara urukiko Mpuzamahanga ku Rwanda (TPIR) rwari rubogamiye kuwatsinze intambara ariwe FPR, mu busesenguzi rwakoze, nta hantu na hamwe hagaragaye ko leta ya Habyarimana yateguye iyo jenoside. Itsinda ryayobowe n’umushakashatai (investigator) Michael Hourigan ryabonye ibimenyetso bihagije byemeza ko ari FPR yahanuye iyo ndege, ryongeraho ko FPR yari ifite gahunda yayo yihariye yo gushoza imvururu mu Rwanda. Ibyo bikaba byaremejwe n’umushakashatsi wa TPIR James Lyons.

 

Abatangabuhamya bari muri FPR  harimo n'abari mu buyobozi bukuru bwayo, bemeza ko bamwe mubayobozi bakuru ba FPR bari bafite impungenge z'uko igikorwa cyo kwica Habyarimana kizatuma mu gihugu hatemba imivu y'amaraso; ariko abo bayobozi bakavuga ko nta kundi byagenda kuko kwica Habyarimana ariyo nzira yonyine bari bafite yagombaga kubafasha kugirango bafate ubutegetsi bwose, bitewe n'uko FPR yariigizwe n'abatutsi gusa itari kuzashobora gutsinda amatora mu gihe cya vuba cyangwa se cya cyera mu gihugu gituwe n'abahutu kugera kuri 90%!

 

Iryo perereza ryakozwe mu gihe Louise Arbour yari umushinjacyaha mukuru muri TPIR

alt

Nk'uko Hourigan abyemeza, agitangira iperereza rye, Louise Labour yaramushyigikiye ndetse amuha n'ubufasha, ariko ibyo ntibyakomeje gutyo kuko Louise Arbour yaje kumwihakana ndetse avuga ko nta uburenganzira yamuhaye bwo gukora iryo iperereza kubwicanyi bwakozwe na FPR. Hakurikiyeho igikorwa cyo hugamagaza Michel Hourigan i "La Haye" mu gihugu cy'Ubuholandi ategekwa gutwika impapuro ziriho iperereza yakoze ku bwicanyi bwakozwe na FPR! Hourigan yahise yirukanwa ku mirimo ye. Mu gihe Louise Arbour yarimo arangiza mande ye muri TPIR, nibwo yagaragaje umubare w’abasirikare bato bagera ku 10 ba FPR avuga ko aribo bacyekwaho gukora ubwicanyi bushinjwa FPR!

 

Uwasimbuye Louise Arbour ariwe "Carla Del Ponte", yagerageje gukurikirana abo basilikare ba FPR ndetse  ashaka no gukora iperereza ku bandi basilikare bakuru ba FPR bashinjwa gukora ubwicanyi. Kubera iyo gahunda "Carla Del Ponte" yari azanye yo gukora iperereza ku bwicanyi bwa FPR yahise yirukanwa ku mirimo ye! Ikindi "Carla Del Ponte" yavuzeho ni uko yemeje ko igihugu cya Uganda cyafashije FPR gukora ubwo bwicanyi, kugeza ubu nta muntu numwe wigeze akurikirana Uganda kuri icyo cyaha.

 

Intambara mu karere k'ibiyaga bigari!

 

Mu mwaka w’2001,nasubiye (Timothy B) mu karere k’ibiyaga bigari, mfite umwanya w'ubuyobozi, nkaba nari nshinzwe kuyobora ishami rya ONU rishinzwe imitwe yitwaje intwaro, nkaba narakoranaga n’amatsinda y’abasirikare ba LONI bari mu butumwa bw’akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(MONUC).

 

Nubwo bitari byoroshye gukorera mubwisanzure kubera kuvangirwa na leta y'u Rwanda ndetse n'ibyitso byo mu mutwe yashinze wa RCD (Rassemblement Congolais pour la Démocratie), twashoboye kuzana umutwe wa Mai Mai urwanya leta ya Congo mu biganiro byari hagati y’abanyekongo. Mu mwaka w’2002, nagizwe "umuyobozi w'itsinda"rishinzwe kwambura intwaro imitwe yitwara gisilikare no gusubiza abarwanyi bayo mu buzima busanzwe mu ntara ya Kivu y'amajyepfo. Itsinda narinyoboye ryashoboye gucyura abanyamahamga ibihumbi n’ibihumbi by’abarwanyi mu bihugu byabo, ibyo bikaba byarakozwe nta masezerano namwe yashyizweho umukono ku bihugu byabakiriyekimwe no kureba niba ibyo bihugu byubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Mu mwaka w’2004, mu mvururu zavutse i Bukavu, twashoboye gutabara ibihumbi by’abasivili ndetse duhagarika izo mvururu zashoboraga gukwira ahantu hose.

 

Mu gihe twakoraga ako kazi muri Congo, Louise Arbour yari yaragizwe komiseri mukuru ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ntibyari byoroshye kubona amakuru yerekeranye n’ubwicanyi ndengakamere bwakorerwaga muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo; ariko mbere y’aho mu 1997,   impuguke ya ONU "Roberto Garreton" yari yaratanze raporo muri Loni (ONU), iyo raporo yari ibitseyo ikaba yarasobanuraga neza ibijyanye n’ubwicanyi ndengakamere bwakorerwaga muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo; ubwo bwicanyi bukaba bwarakozwe na leta y’u Rwanda na Uganda babifashijwemo na bimwe mu bihugu by’ibihamgange. Izindi raporo zakozwe twavuga : Raporo y'impuguke za ONU yerekana ubusahuzi buteye isoni bw'umutungo wa Congo (damning report on pillaging by a UN Panel of Experts), raporo yatanzwe naIRC(International Rescue Committee) yerekana ikigereranyo cy’umubare w’abantu biciwe muri izo ntambara. Izo raporo zose zavugaga ko ayo mahano yabaye muri Congo yatewe n’uko u Rwanda na Uganda byohereje abasilikare muri Congo.

 

Izo raporo zerekana imikorere mibi y'iyi si n'imyitwarire igayitse ya Louise Arbour.

alt

Ibimenyetso byose byagaragazaga ko ayo mahano yoye yatezwaga na Paul Kagame abifashijwemo na perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, ariko nta hantu na hamwe komiseri mukuru Louise Arbour yigeze yerekana ko bafite uruhare muri ibyo bikorwa bya kirimbuziUkudahanwa byabahaye inzira yo gukomeza kwica no gusahura muri Congo,bakomeza guhabwa inkunga yo gufasha abantu batahuka mu buryo budakurikije amategeko, ibyo bituma bakomeza kwigamba ko iterambere n’ubukungu byabo biro ku kigero cyo hejuru,aho gushyikirizwa ubutabera no guhabwa ibihano! Ubu Museveni na Kagame Paul bakaba bakomeje kwitwa abayobozi b’ikirenga n' intangarugero ku isi yose!

 

Ibintu byagiye byigaragaza ni uko Paul Kagame yagiye ahabwa imidari (honorary doctorates),ni we wagiyeatumirwa mu manama y’ibikomerezwa, akagirwa icyamamare mu mikino y'amaboko ya NBA, ni we wagiye uhabwa kuyobora amashyirahamwe akomeye mu bihugu bimwe na bimwe (English Premier League Matches), abasirikare ba Kagame bakoze ubwicanyi muri Congo no mu Rwanda ni bo bahabwa akazi ko kujya kugarura amahoro muri  mu muryango w'abibumbye(mission UN) ndetse no mu muryango w'ubumwe bw'Afurika UA n'ahandi. Iyi myanya yose Kagame ahabwa na LONI niyo akuramo amafaranga yo kubaka ubushobozi bw'igisirikari cya FPR cyarimbuye imbaga!

 

Mu gihe Louise Arbour yari mu Rukiko mpuzamahanga Ku Rwanda TPIR, akongera kugirwa komiseri ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, nibwo mu gihe amasezerano ye y’akazi yendaga kurangira raporo ku bwicanyi bwakozwe muri Congo (Mapping Report)yagiye hanze. Nubwo ariko raporo mapping yashoboye gusohoka, bamwe mu bakozi b’imbere muri LONI barayihishe kuko batinyaga ko iramutse igeze mu maboko y’umunyamabanga mukuru wa LONI "Ban Ki Moon" yashoboraga kuyitwikaItangazwa ry'iyo raporo ntiryahagaritse ubutegetsi bwa FPR na Yoweri Museveni kuko bakomeje gahunda yabo  yo guhungabanya umutekano wa Congo no kwica abaturage bayo ku buryo buziguye n’ubutaziguye. Umuntu wese ashobora kubyibonera mu makuru akomeza gutambuka mu binyamakuru hirya no hino, yemeza ko ibibera muri Congo ari urujijo.

 

Mu gihe isi yose ihanze amaso iyicwa ry’umunyamakuru Jamal khashoggi ,Museveni na Kagame Paul bari gukoresha iterabwoba ku bo batavuga rumwendetse bamwe muribo bakabica...Abasoma ibi mvuga bibukeubwicanyi Paul Kagame yakoreye Patric Karegeya wari umukuru w’iperereza muri FPR, amunigiye muri "Afrika y’Epfo" ndetse akaba yarashatse kwica Kayumba Nyamwasa akamuhusha. Uretse ibi nandika n’abakoranye na Paul Kagame bashimangira ko ahonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

alt

Hagomba kwibazwa cyane ku mvugo y’uko Paul Kagame yateje imbere abagore, ibyo ngo bikaba bigaragazwa n’uko ngo ari benshi mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, ibyo akaba ari byo bimuhesha amanota ya mbere mu bihugu by’iburayi n’amerikaUbwo se ateza imbere abagore ate mu gihe yajugunye 2 muri bo muri gereza kuberako bari bagaragaje ubushake bwo kwiyamamariza kuyobora igihuguIngabire victoire yamaze imyaka 8 muri gereza naho Diane Rwigara amaramo hafi umwaka wose! Bombi barekuwe mu kwakira 2018 ariko nta burenganzira bwo gukora ingendo bafite kugeza ubu.

 

Kimwe cya kane cy’ikinyejana kirangiye akaba ari igihe gikwiye rwose kugira ngo Kagame n’abo bafatanije mu kugira uruhare muri muri jenoside yakozwe mu Rwandan’ibyakurikiyeho byose, haba mu Rwanda, haba muri Congo cyangwa ahandi, bagomba kubiryozwa!

 

Rapport ya Timothy mu rurimi rw’icyongereza

Yashyizwe mu kinyarwanda na Veritas.

 

Source:france-rwanda.info