Umushumba ushagawe
Matayo Ngirumpatse

 

Tahana isheja
Mushumba ushagawe
(2).
Impotore zawe
Ni inshoberabuvivi.
Dore Manzi wacanye uruti
Nta mugayo,
None (2) dore ng’aho
Ushoje intahanamuganzanyo.
Na byo ibyishimo (2)
Bishinge ishinjo kwa Jambo
Mbonera-Rurema
Ko wamamaye.

 Abo waraze inkuyo yera de nk’inono
Ni intore zawe;
Zikazava imuzingo imihigo yawe
Zigasoza ibigwi.

 Urarambe imitaga itazima izuba
Mushumba ushagawe,
Maze impuhwe za Mwiza
Zikurambagire hose,
Ng’iyi impakanizi tugutuye
Mushumba ushagawe.

 Urarambe (3) imitaga itazima izuba,
Maze impuhwe za Mwiza
Zikurambagire hose,
Ng’iyi impakanizi tugutuye
Mushumba ushagawe (2).

 Washengereye Iyakare,
Bugicya igutaka umurava n’ubuhangange;
Na we umurangi
Ugira ngo urwanaga,
Bitaha iyo gihera, I Bwotamasimbi:
Barakumenya ko uvuka Rugari
I Bwezantwari.

 Bagutora mbere,
Barakumenya ko uvuka Rugari
I Bwezantwari.
Bagutora mbere
Bakakwita Mukeragabiro:
Ngo utware indekwe y’ikibatsi;
Kore rero warahawe
Koko rero (4) warahawe
Mushumba ushagawe.
Koko rero (4) warahawe
Mushumba ushagawe.

 Urarambe imitaga itazima izuba
Maze impuhwe za Mwiza (2)
Zikurambagire hose (2).

 Urarambe imitaga itazima izuba
Maze impuhwe za Mwiza
Zikurambagire hose,
Ng’iyi impakanizi (2) tugutuye (2)
Mushumba ushagawe (2).

 Isango y’ibyawe
Yeze Butare bwa Nyanja
N’ay’I Tanganyika yarabyambukanye
Ko wabaye Rutindangeri
(2).

 Isango y’ibyawe
Yeze Butare bwa Nyanja
N’ay’I Tanganyika yarabyambukanye.

Reba uruyange rwuje
Urwuri rwiza rutoshye wahawe,
Mbanzabigwi ratwa koko byimazeyo,
Rwanamiza, Ntore y’Imana
Rwego mu bantu
Rebero ryacu
Weze ubutwari,
Mbanzabigwi
Ramba imitaga itazima izuba (3).

 Maze impuhwe za Mwiza
Zikurambagire hose
Ng’iyi impakanizi tugutuye
Mushumba ushagawe (2).

 Urarambe imitaga itazima izuba,
Urarambe, Mushumba ushagawe,
Urarambe.

 Urarambe imitaga itazima izuba
Maze impuhwe za Mwiza
Zikurambagire hose
Ng’iyi impakanizi tugutuye
Mushumba ushagawe
(2).

 Urarambe imitaga itazima izuba
Mushumba ushagawe (2).