Refrain: Karabaye gaye, karabaye
Kamarampaka y'itora parti zose zifuje
ihariwe Parmehutu
Jyewe inararibonye, byararangiye
Kuko ibyakorewe i Gitarama,
Byamaze gukomera
Pariti ngizi zose, nibyo zifuza
Imhaka nizishire,
Byemerewe i Gitarama
Kuri ya tariki nyine
Ugirango ndabeshya, ngiryo ni ihame
Parti Parmehutu
Yabaye iya mbere
Izahore ari iyambere
Hariho abatsikimba, bati ubizi ute?
Jyewe ndavuga neruye
Ibyo mwese mwirebera
Byemewe kera kabisa
Inama nabagira, nimucyo twemere
Iyi Leta twitoreye
Gukora mu myaka itanu
Ntitinze ngaho irashize
Icyo mpora nifuza, nsabira u Rwanda
Ni uko rwagira amahoro
Abantu bagasabana
Maze rugatengamara
|