Rwanda rwambyaye

Rwanda Rwanda rwambyaye
Reka nkurate ndanguruye ijwi
Iyi ntambwe (bis) ndende cyane(bis) tuyikesha abarwanashyaka bacu
Tuvugire hamwe twese tuti
Demukara...(bis) Repubulika (bis), uri igitego(bis) ,uri igitego(bis)
Hose mu Rwanda rwa batatu

Rwanda yari yihebye
Gatutsi yari yayikubiye
Yavugaga(bis) ko Gahu ko Gahutu ntacyo ashoboye muri Rwanda yabo
Ubwo Gahutu arabihagurukira
Arabibaza (bis) bishyira kera(bis) Nibwo byemewe (bis) barabisinya
Iryo tangazo ryatangajwe na Loni

Iyo nkuru nziza cyane
Ntiyatinze kudusakaramo
Abarwanashyaka bacu babivuze ntacyo bishisha rwose
Ubwo Gatutsi we araritsira
Ashora intambara(bis) mu Marangara (bis), muri Rukoma  (bis)birakomera
Bigeze i Murera ho biba iremezo

Rwanda yari yizeye
Ko Gahutu atazatezuka
Yasabaga (bis)Demukarasi(bis) yari ngombwa muri iyi Rwanda yacu
Gatutsi nawe yumve uyumvirize,
Demukasi (bis) ntabwo ihinyuka (bis), ntabwo yangana (bis), ntirobanura
Ganza gwira kundwa hose muri Rwanda