Isafari y'ibanze ya Demukarasi
Yahuruje imhande , imhande zose z'u Rwanda
Ikinyaga(bis) n'Ubugoyi (bis) ndetse n'i Gisaka
Marangara yabimenye mbere
Twahagurutse iwacu i Gitarama
Imodoka zari ku murongo uboneye
Icyo gihe (bis) abashoferi (bis) berekana akazi
Byashimishije ababirebaga
Twamanutse ku Kivumu mujya mwumva
Amakoni yaho twayanyoye nk'amazi
Ku mupando(bis) twahacanye (bis) isuku kabisa
Mu kanya bati ngiyi Kigali
Twasesekaye i Kigali tuberewe
Twahasanze isuku ikwiye Demukarasi
Abazungu (bis) abanyarwanda (bis) bose bari cyimwe
Bakereye kwumva inkuru nziza
Bidatinze Guverineri aravuga
Ati Loni itanze Demukrasi y'u Rwanda
Aryungamo (bis) Logiest (bis) ariwe Resida
Rubanda amashyi ngo kaci kaci
Uwa mirongo itandatu ujya gushira
Waciye ubuhake hose mu Rwanda rwacu
Tubikesha (bis) izo ntwari (bis) z'abanyamashyaka
Rwanda nziza gahore ujya imbere
|