Harakabaho Leta y'U Rwanda

Refrain: Harakabaho Leta y'u Rwanda
               Harakabaho na Prezida wayo
               Harakabaho na ba ministre be, bamufasha
               Vive vive Rwanda rwacu rwigenga (bis)

Leta ikimara gushingwa
Impundu ziravuga, amajyambere asakara u Rwanda
Ngiyo Demokarasi

Hari mu wa mirongo itandatu
Nibwo Leta itangiye , kwerekana akamaro mu Rwanda
Ngicyo icyo twifuzaga

Mu wa mirongo itandatu n'umwe
Rubanda rwose hamwe, batora Prezida wa Repubulika
Ngiyo Repubulika

Leta ni iy'abanyarwanda
U Rwanda ni ruganze, rujye imbere hose muri byose
Ubisabota, aragirira abanyarwanda nabi