Ganza Rwanda urabikwiye
Abavukarwanda wabyaye
Bagukuye ku ngoyi mbi
Y'ubuhake bwa cyami
N'ubukolonize bw'amahanga
Uzaratwa n'ab'ishyanga
Ushyigikiwe n'intwari
Intwaro n'ubwumvikane
Gushyira hamwe
Dufatanyirize amajyambere
Ganza Rwanda urabikwiye
Parmehutu irakwuzuye
N'abakundarwanda bawe
Bafashije Perezida
Nibarambe nibagwire
Rwanda yose itengamare
Umunyarwanda wese
Nakunde Rwanda imubyaye
Ayifurize
Amahoro n'ubwumvikane
Munyarwanda iyo uva ukajya
Umugabo cyangwa umugore
Umusore cyangwa inkumi
Namwe mwese rubyiruko
Nimutengamare mwaratsinze
Ariko ntimuzirare
Muribuke ishyaka ryanyu
Dufatane urunana
Tuvuge twese
Tuti ganza Rwanda uragahoraho |