Dukataze mu majyambere
Ashingiye ku mubano mwiza
Tujye twibuka intego twiyemeje
Gukora dushyize hamwe
Dufatanyirize amajyambere
Nta muntu n'umwe utishimiye
Ko u Rwanda rwacu rwabonye ubwigenge
Ibyo rwagezeho ni byinshi cyane
Mu nzego zose z'ubutegetsi
Amajyambere aratera imbere
Ntiwahirimbaniye ubusa
U Rwanda rwacu rubana n'amahanga
Za ambassades ziriyongera cyane
Mw'ibyo bihugu by'amacuti
Nitubibanire kivandimwe
Banyarwanda banyarwandakazi
Nimugirirane umurava mwese
Inzangano zishingiye mu turere
Ngo uwahariya cyangwa aha
Ntibizira ngo yima umurimo
Baramenye abameze batyo
Ko basiga umurage mubi mu bantu
Rubanda rugufi rurabarora
Uwo murengwe mwadukanye
Uzabagaruka nkabo hambere
Abatarageza bene aho
Nimucyo tubitege amaso koko
Uwo mwanya mwiza bafite none
Ejo wazaba ufitwe n'undi
Ibyo isi ni gatebe gatoki
Uwabaza abameze batyo
Kumaranira ubutegetsi ni iki?
Bihuriye he muri Demokrasi
Ngiryo itora riri hafi
Mwakwemeye icyo ribyaye
Leta nayo ntimuyiyobewe
Ntikangwa jyewe cyangwa uriya
Kimwe na parti mwarahiriye
Ku ibendera ry'igihugu
Bamwe bizabagaruka nta shiti
Yemwe bakunzi mwese b'u Rwanda
Ni mugirirane amahoro mwese
Ibyo wifuza ko bikugirirwa
Nawe jya ubigirira abandi
Kuko ari itegeko rya Rurema
Rwanda rwacu urakabaho
Uhorane ituze uhorane Imana
Uhorane abarwanashyaka b'imena
Twese tugushyigikire
Maze tuzahorane Prezida |