Demukarasi

Refrain: Turate twogeze Demokarasi
               Imaze gushinga imizi mu Rwanda
               Mbe mbere (bis) yari he (bis) ntiyari izwi(bis)
               Gihake yari yarayimize

Tujye twibuka iyi tariki y'imena
Yadukuye icuraburindi idushyira mu mucyo
Ntizibagirane

Demokarasi yatuzaniye byinshi
Mu byo ingenzi twavuga ntitwakwibagirwa itora
Ngiyo Demokrarasi

Demokarasi niyo yatumye twigenga
Buri muntu wese arishyira kandi akizana
Nta gofe nta mbunda

Nyamara nta muryango utagira ikigoryi
Hari abambura abandi ndetse bakabasopanya
Si Demokarasi

Yewe muntu wiyibagiza aho twavuye
Gihake na gikolonize ubishakira iki
Sigaho jya ubaza

Duhaye impundu abakunda Demokarasi
Bayicengeza mu bandi bose hirya no hino
Ngayo amajyambere